00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cairo: Gisagara VC yatangiye nabi mu mikino nyafurika ya Volleyball

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 April 2019 saa 09:30
Yasuwe :

Ku munsi wa mbere wa Shampiyona ya Afurika ya Volleyball ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagabo, Gisagara VC ihagarariye u Rwanda ntiyahiriwe n’umukino wa mbere, aho yatsinzwe na Christian University yo muri Uganda amaseti 3-0 (25-21, 25-23, 25-21).

Iyi mikino yatangiye kuri uyu wa Mbere i Cairo mu Misiri, aho Gisagara iri mu itsinda B yatangiye ikina na UCU mu cyumba cy’imikino cya Ahly II.

Iseti ya mbere yarangiye UCU iyitsinze ku manota 25-21. Gisagara VC yagerageje kwihagararaho mu iseti ya kabiri, ariko ku bw’amahirwe make na yo iyitakaza kuri 25-23 mu gihe iya nyuma yayitakaje kuri 25-21.

Kapiteni wa Gisagara VC, Dusabimana Vincent uzwi nka Gasongo, yavuze ko batunguwe no gutsindwa uyu mukino dore ko ikipe ya Uganda Christian University bari basanzwe bayitsinda.

Ati “Ukurikije urwego twari turiho mu karere, ntabwo twakabaye dutakaje uyu mukino dutsinzwe na UCU. Ni ikipe tudakinnye inshuro imwe, duhora tuyitsinda ariko nta kundi bibaho. Dutsinzwe nabi, mu buryo tutatekerezaga. Turumiwe twese.”

Gisagara VC irakina umukino wa kabiri uyu munsi, aho ihura na El Etihad yo muri Libye guhera saa 16:00. Gasongo yavuze ko biteguye gukora cyane muri uyu mukino, bagashaka amahirwe yo kurenga itsinda.

Ati « Ni umukino ufite urufunguzo cyane. Twamaze kumenya ko ari ikipe ifite abakinnyi bava muri Amerika y’Epfo harimo Umunya-Colombia n’Umunya-Brésil. Dutakaje amanota ahadakenewe ariko na none natwe tugerageza kuri aya makipe atatu asigaye, nk’uko badukuyeho amanota ariko tubigenza ku bandi.”

Gisagara yitabiriye iyi mikino ku nshuro ya mbere, iri mu itsinda B hamwe na Gendarmarie yo muri Madagascar, El Etihad yo muri Libye, Smouha yo mu Misiri na UCU yo muri Uganda.

Imikino yabaye ku munsi wa Mbere

Ahly E (Égypte) vs AS INJS (Côte d’Ivoire) (25-8, 25-9, 25- 9): Itsinda A
Police VI (Botswana) vs Mugher (Éthiopie) 3-0 (25- 15, 25-16, 25-17): Itsinda A
UCU (Ouganda) vs Gisagara (Rwanda) 3-0 (25-21, 25-23, 25-21) Itsinda B
Smouha (Égypte) vs Gendarmarie (Madagascar) 3-0 (25-8, 25-20, 25-13) Itsinda B
VC Espoir (RDC) vs FAP (Cameroun) 3-2 (25-15, 25-23, 19-25, 19-25 15-10) Itsinda C
Prisons (Kenya) vs Wolaita (Éthiopie) 3-0 (25-14, 25-20, 25-23) Itsinda C
Al Swehly (Libye) vs Rukinzo (Burundi) 3-0 (25-13, 25-23, 25-14) Itsinda C
Nemo Stars (Ouganda) vs University (Zimbabwe) 3-2 (23- 25, 25-14, 28-30, 25-22, 15-10) Itsinda D
Asaria (Libye) vs GSU (Kenya) 3-2 (23-25, 25-20, 17-25, 27-25, 15-10) Itsinda D
Mwangaza (RDCongo) vs ASFAG (Guinée) 3-1 (25-22, 25-23, 22-25, 25-20) Itsinda D

Imikino iteganyijwe ku munsi wa kabiri (uyu munsi)

11:00: University of Zimbabwe (Zimbabwe) vs VC Mwangaza (RDC) Itsinda D
12:00: Wolaita (Éthiopie) vs VC Espoir (RDC) Itsinda C
13:00: Mugher (Éthiopie) vs AS INJS (Côte d’Ivoire) Itsinda A
14:00: Rukinzo (Burundi) vs FAP (Cameroun) Itsinda C
15:00: Gendarmarie (Madagascar) vs UCU (Ouganda) Itsinda B
16:00: El Etihad (Libye) vs Gisagara (Rwanda) Itsinda B
17:00: Nemo Stars (Ouganda) vs GSU (Kenya) Itsinda D
18:00: Prisons (Kenya) vs Al Swehly (Libye) Itsinda C
19:00: AS FAG (Guinée) vs Asaria (Libye) Itsinda D
20:00: Ahly (Égypte) vs Ahly T (Libye) Itsinda A


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages