Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru ntiworoheye ikipe ya Rwanda Revenue dore ko byagaragaraga ko Pipeline yawujemo isa nk’aho iri ku yindi ntera.
RRA VC yagerageje kuzamura amanota mu maseti abiri ya mbere batsinzwe kuri 19 ariko iya gatatu yo batsindwa bafite amanota 15.
Umutoza wa Pipeline, Margret Indakala, yavuze ko ikintu cyatumye atsinda RRA VC ari uko bategura gukina neza imipira babonye ndetse bakamenya no guhagarara neza mu gusubiza inyuma imipira y’abo bahanganye.
Ati “Ikipe ya RRA dukinnye inshuro nyinshi tuzi uko tuyiba umugono tukayitsinda.”
Ku ruhande rwe, Umutoza Mukuru wa RRA VC, Mudahinyuka Christophe yatangaje ko uyu mukino wa Pipeline bawutsinzwe kuko ku ruhande rwabo habuzeho gutuza bigatuma bakora amakosa menshi mu kugarira.
Kuba batakaje umukino wa mbere mu itsinda C barimo, Mudahinyuka yavuze ko bagiye kunoza uburyo bwo gutangiza umukino no gukina imipira itewe n’abo bahanganye kugira ngo babashe gutsinda indi mikino isigaye, babashe kubona itike ya ¼.
Kapiteni wa RRA VC, Izabayo Régine yavuze ko guhuza kw’abakinnyi n’umukino wihuse ku ruhande rwa Pipeline byatumye abakora urukuta ba RRA bibura ariko hari amahirwe ko imikino ibiri isigaye bayitwaramo neza.
RRA VC irakina undi mukino kuri uyu wa Mbere guhera saa 16:00 ihura na FAP yo muri Cameroun.
Iri rushanwa ryateguwe n’Impuzamashyirahamwe ya Volleyball muri Afurika. Irushanwa ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’amakipe 17 akaba agabanijemo amatsinda 4.
Ibyavuye mu yindi mikino yabaye ku munsi wa kabiri w’iri rushanwa riri kubera i Cairo:
Itsinda A: Al Ahly (EGY) v Canon (COD) 3-0 (25-12, 25-11, 25-14);
Itsinda B: Carthage (TUN) v Sporting (EGY) 3-0 (25-11, 25-23, 25-21);
Itsinda C: Pipeline (KEN) v Revenue (RWA) 3-0 (25-19, 25-19, 25-15);
Itsinda D: Prisons (KEN) v Asec (CIV) 3-0 (25-12, 25- 13, 25-8);
Itsinda D: Nkumba (UGA) v El Shams (EGY) 3-2 (17-25, 25-21, 25-22, 11-25, 15-8)
Imikino iteganyijwe ku munsi wa gatatu (kuri uyu wa Mbere)
– 15:00: Itsinda D: GSP (ALG) vs Asec (CIV)
– 16:00: Itsinda C: Rwanda Revenue (RWA) vs FAP (Cameroun)
– 17:00: Itsinda D: Prisons (KEN) vs Nkumba (UGA)
– 18:00 : Itsinda B: Carthage (TUN) vs DGSP (RDC)
– 20:00: Itsinda A: USFA (BUR) vs Al Ahly (EGY)



















TANGA IGITEKEREZO