Ibi bikorwaremezo biherereye mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Kirehe mu isantere ya Nyakarambi. Imirimo yo kubaka gymnase iri kugana ku musozo kuko hari gusigwa amarangi, hanafungwa amatara n’intebe.

Umushinga watangiye gukorwa mu mu myaka ibiri ishize. Miliyari 2.7 Frw yatanzwe n’umushinga NELSAP ugamije gukora urugomero rwa Rusumo ruhuriweho n’u Rwanda, u Burundi na Tanzania.

Iyi gymnase iri kubakwa ahahoze ikibuga cy’umupira w’amaguru cya Kirehe FC mu isantere ya Nyakarambi. Ni inzu izakinirwamo imikino ya Volleyball, Basketball na Tennis yo mu nzu.

Izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1000 bicaye neza, ibe inatwikiriye ahantu hose.

Uretse iyi nzu hanze hubatswe ibindi bibuga bya Basketball na Volleyball na byo byitezweho kuzafasha urubyiruko rwo muri aka Karere kwidagadura, hanavuguruwe ikigo cy’urubyiruko nacyo kizarufasha kubona aho rumurikira impano.

Byitezwe ko mu minsi iri imbere ibi bikorwa bizatahwa ku mugaragaro nyuma y’uko imirimo igeze ku musozo. Iyubakwa ry’iyi nzu kandi ryatumye Kirehe Volleyball Club isubizwa mu marushanwa.

Intebe 1000 ni zo zashyizwe muri iyi gymnase yitezweho gususurutsa Abanya-Kirehe
Intebe 1000 ni zo zashyizwe muri iyi gymnase yitezweho gususurutsa Abanya-Kirehe
Uretse ibibuga by'imbere muri gymnase no hanze hubatswe ibibuga bishya
Uretse ibibuga by'imbere muri gymnase no hanze hubatswe ibibuga bishya
Iyi nyubako azakira abantu 1000 bicaye neza
Iyi nyubako azakira abantu 1000 bicaye neza
Hanze hari ibindi bibuga bya Handball, Volleyball na Basketball
Hanze hari ibindi bibuga bya Handball, Volleyball na Basketball
Hanze hari ibibuga bya Basketball na Volleyball
Hanze hari ibibuga bya Basketball na Volleyball
Abubaka baracyashyiramo amatara ahagije kugira ngo azafashe abazayikiniramo mu ijoro
Abubaka baracyashyiramo amatara ahagije kugira ngo azafashe abazayikiniramo mu ijoro