Nyuma y’aho umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) atangarije ko umwaka uzarangira ikipe y’igihugu y’abagabo ibonye umutoza, ubu harimo gushakwa umutoza ukomeye kandi uzaba yumva politiki ya volleyball mu Rwanda, bakaba baramusabye mu bihugu bine bikomeye muri uwo mukino.
Umuyobozi wa FRVB Nkurunziza Gustave yabwiye IGIHE ko bifuje umutoza wava mu bihugu byakataje muri volleyball ku Isi, maze akabasangiza kuri ubwo bunararibonye. Yagize ati “Twifuza umutoza wava mu bihugu nka Misiri, u Burusiya, u Butaliyani na Brazil kuko bigaragaza imbaraga muri uyu mukino.”
Nkurunziza avuga ko ubwo ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 21 yari mu gikombe cy’Isi muri Turukiya, basabye u Burusiya kubashakira nk’abatoza batatu bahangana n’abandi. Gusa ngo aba bagomba kubanza gusobanurirwa politiki ya Volleyball y’u Rwanda ndetse n’umushahara udahanitse.
Umunyakenya Paul Bitok usanzwe atoza ikipe y’igihugu y’abagore, ni we utoza kandi amakipe y’abagabo kuva amasezerano y’umutoza ukomoka mu gihugu cya Brazi, Paulo de Tarsio yarangira mu 2012.
Nyamara ariko ngo Ishyirahamwe nyafurika rya Volleyball (CAVB) rikaba ryaremereye amakipe yitegura igikombe cy’Isi kubaha inzobere y’umutoza mu byumweru bitatu, mbere y’uko imikino y’agace ka gatanu izaba mu kwezi k’Ugushyingo 2013 itangira.
Ubwo u Rwanda rwakiraga imikino y’akarere muri Nyakanga, umutoza wa Misiri byavuzwe ko yifuje gutoza ikipe y’u Rwanda, gusa ubuyobozi bwa FRVB bugahakana ko nta muntu yigeze abimenyesha.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2013, u Rwanda ruzakira imikino y’akarere ka gatanu, izahuza ibihugu birimo Misiri, u Rwanda, Kenya, Uganda n’u Burundi.



















TANGA IGITEKEREZO