Iyi shampiyona yashyizweho akadomo ku Cyumweru, tariki ya 1 Werurwe 2026, aho imikino ya nyuma mu byiciro byombi; abahungu n’abakobwa, yose yabereye muri Petit Stade i Remera.
Mu cyiciro cy’abakobwa, GS St Aloys y’i Rwamagana yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ikipe ya Ecole Sainte Bernadette de Kamonyi amaseti 3-0 (25-23, 25-19, 25-23) ku mukino wa nyuma, biba ku nshuro ya gatatu yegukanye iri rushanwa yikurikiranya.
Ni mu gihe ikipe ya Lycée de Nyanza yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda ikipe ya St Joseph y’i Kabgayi.
Mu cyiciro cy’abahungu, Gisagara Volleyball Academy yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Petit Séminaire Virgo Fidelis amaseti 3-1 (25-16, 25-23, 24-26, 25-19), na yo itwara iri rushanwa ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.
Ikipe ya Groupe Scolaire Officiel de Butare ni yo yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda ikipe ya Nyanza TSS amaseti 3-2 (18-25, 25-23, 25-20, 14-25, 18-16).
Shampiyona y’abato ya Junior League iba buri mwaka, itegurwa ku bufatanye bw’ibigo by’amashuri n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB).
Shampiyona y’uyu mwaka yatangiye mu Ukwakira 2025, yari igizwe n’amakipe 19 yose hamwe arimo atanu y’abakobwa na 14 y’abahungu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!