Kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukuboza 2018 nibwo shampiyona ya Volleyball y’icyiciro cya mbere mu Rwanda izasubukurwa, hakinwa umunsi wayo gatatu, imikino myinshi ibere kuri petit stade Amahoro i Remera.

Iyi shampiyona imaze kugaragaramo ihangana rikomeye kubera amakipe atatu; REG VC, UTB VC na Gisagara VC zashoye amafaranga menshi mu myiteguro no kugura abakinnyi, bituma imikino ihuza zimwe muri izi kipe ihuruza abantu benshi.

Umukino ukomeye kurusha indi uzahuza UTB Volleyball Club iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota icyenda, na Gisagara VC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atandatu.

Nyirimana Fidèle utoza UTB VC yabwiye IGIHE ko ari umukino ushobora kugaragaza uzatwara igikombe cya shampiyona nubwo hakiri kare. Gusa yashimangiye ko guhangana n’ikipe wavuyemo bitaba byoroshye.

Ati "Ariko iyo uri ikipe ikomeye kandi ishaka igikombe cya shampiyona uba ugomba gutsinda abeza kurusha abandi muhurira ku rugamba rumwe. Uyu ni umukino ushobora kugaragaza urwego rw’amakipe ahanganiye igikombe ku buryo n’uzegukana shampiyona yatangira guca amarenga nubwo hakiri kare.”

Gisagara VC izakina uyu mukino iyobowe na Akumuntu Patrick Kavalo bavanye muri UTB VC naho yo izabe ihanganye na Sibomana Placide bita Madison wayikiniraga ubu uyoboye UTB VC.

Iyi mikino izaba isusurutswa n’abahanzi barimo Bull Dogg, Queen Cha na Senderi International Hit.

Gahunda y’imikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona

• UTB VC vs Kirehe VC (12h, Petit stade Amahoro)

• Gisagara VC vs Kirehe VC (14h, Petit stade Amahoro)

• IPRC Ngoma VC vs APR VC (16h, Petit stade Amahoro)

• Gisagara VC vs UTB VC (18h, Petit stade Amahoro)

• IPRC Karongi vs REG VC (11h, Karongi )

Imikino izaba ishyushye mu mpera z'iki cyumweru
Imikino izaba ishyushye mu mpera z'iki cyumweru
Umutoza Nyirimana yegukanye igikombe cya Shampiyona y'umwaka ushize, atoza Gisagara VC
Umutoza Nyirimana yegukanye igikombe cya Shampiyona y'umwaka ushize, atoza Gisagara VC
Patrick Kavalo wa Gisagara VC agiye guhangana na UTB VC yakiniraga umwaka ushize
Patrick Kavalo wa Gisagara VC agiye guhangana na UTB VC yakiniraga umwaka ushize
Sibomana Placide Madison (14) agiye guhangana na Gisagara VC yahoze akinira
Sibomana Placide Madison (14) agiye guhangana na Gisagara VC yahoze akinira
UTB VC itozwa na Nyirimana niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona
UTB VC itozwa na Nyirimana niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona