Saa Munani z’amanywa zo ku wa Gatanu, tariki 15 Nzeri 2023, ni bwo aba basore basesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.

Bakiriwe n’inshuti n’abavandimwe bitwaje indabo mu kubashimira uburyo bitwaye muri iki Gikombe Nyafurika cyaberaga i Cairo mu Misiri.

Mu mikino irindwi u Rwanda rwakinnye, rwatsinzwemo itatu, rutsinda ine. Nyuma yo gusoza iyo mikino, muri Afurika bafashe umwanya wa gatandatu , bawuherukagaho mu Gikombe cya Afurika giheruka cya 2021 cyabereye mu Rwanda.

U Rwanda rwatsinzwe na Tunisia amaseti 3-0 mu guhatanira umwanya wa gatanu ari na wo waruteretse ku mwanya wa gatandatu ari na wo rwabonye mu myaka yatambutse ya 2015, 2017 and 2021.

Igikombe cya Afurika cya Volleyball cyegukanywe na Misiri itsinze Algeria amaseti 3-1 mu mukino wabaye ku wa Kane, tariki 14 Nzeri 2023.

Uko amakipe yakurikiranye mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball

1. Misiri
2. Algeria
3. Libya
4. Cameroun
5. Tunisia
6. Rwanda
7. Chad
8. Maroc
9. Kenya
10. Ghana
11. Sénégal
12. Gambia
13. Tanzania
14. Burundi
15. Mali

Amafoto: Ntare Julius

Video: Mazimpaka Alain