Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 21 y’amavuko bakomeje imyitozo bagirira Istanbul muri Turukiya, mu rwego rwo kwitegura imikino y’igikombe cy’Isi izabera muri icyo gihugu. Ku wa gatanu mu mukino wa gicuti bakinnye, ikipe y’u Rwanda yatsinze amaseti 3-0.
Ku wa gatanu tariki ya 16 Kanama 2013, Ikipe y’Igihugu ya Volleyball y’u Rwanda yakinnye umukino wa gicuti n’iyo muri Turukiya IBB Spor Klub. Iyi kipe ni yo yegukanye igikombe cya Shampiyona mu mikino y’ingimbi. Umukino warangiye u Rwanda rutsinze amaseti 3-0. Seti ya mbere, 25-12; iya kabiri 25-20 na ho iya gatatu iba 25-22.
Nk’uko mugenzi wacu Jean Claude Ndengeyingoma, wajyanye n’iyo kipe yabidutangarije, wari umukino mwiza muri rusange ariko u Rwanda rwarushaga cyane ikipe yo muri Turukiya, cyane cyane ku mashoti atangira no kwakira imipira yoherezwa n’indi kipe.
Ikindi ni uko umutoza yakinishije abakinnyi bose, ariko agenda abamenyereza gukinana hagati yabo, aho yavangaga abo mu ikipe ibanza mu kibuga n’abasimbura.
Ku wa mbere bazakina umukino wo kwishyura na IBB Spor Klub, hanyuma ku wa kabiri berekeza Izmir muri Turikiya,Umujyi wa gatatu mu ituwe cyane muri icyo gihugu, aho u Rwanda ruzakinira mu itsinda rya C hamwe na USA, Tunisia, Canada na Serbia.
Mutabazi Bonnie ushinzwe gutanga imipira mu ikipe y’u Rwanda, aganira n’itangazamakuru, yavuze ko icyatumye batsinda ni uko batangiye bica umukino wa bagenzi babo. Avuga ko babanje kwikuramo ko ikipe bagiye gukina ikomeye, kandi bagahuza umukino.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Paul Bitok, avuga ko ikipe bakinnye yari ikomeye ariko bagerageje guhuza umukino kandi umukino batsinze wabongereye icyizere, ariko bagiye gukosora amakosa amwe n’amwe, ku buryo banoza umukino.
Umutoza wa IBB Spor Klub yo muri Turukiya, aganira n’itangazamakuru yavuze ko umukino wari mwiza. Avuga ko ikipe ye yakoze imyitozo ikomeye ariko atangira umukino ntiyari afite icyizere cyo gutsinda kuko yakinaga n’ikipe y’igihugu. Ati “Twakinnye n’ikipe ikomeye.”
Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) Gustave Nkurunziza, na we yageze muri Turukiya, akazahagurukana n’ikipe y’igihugu ku wa kabiri.
Amafoto/Jean Claude Ndengeyingoma



















TANGA IGITEKEREZO