Ikipe y’igihugu y’aabahungu baterengeje imyaka 19 yerekeje muri Turukiya kuri uyu wa Gatatu Tariki 11 Kamena, ikazahava tariki 25 yerekeza mu gihugu cya Mexique ahazabera igikombe cy’Isi mu mikino ya Volleball cy’abatarengeje imyaka 19, irushanwa rizatangira tariki 27 Kamena rirangire tariki 7 Nyakanga 2013.
Iyi kipe yahagurukanye abakinnyi 12 ndetse n’umutoza mukuru n’umwungirije, ikaba yajyanye n’umuyobozi uyoboye iryo tsinda n’umunyamakuru umwe.
Nk’uko Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda Nkurunziza Gustave yabitangarije IGIHE, yagize ati “Iyi kipe y’abatarengeje imyaka 19 igiye muri Turukiya, mu rwego rwo kongera imyitozo kugirango biyifashe gutinyuka andi makipe, ibi kandi bikazatuma ijya muri Mexique imaze kumenyera”.
Nkurunziza yakomeje avuga ko bitewe n’uko kipe y’abatarengeje imyaka 19 yateguwe, bizeye ko izitwara neza uko bishoboka kwose, yongeyeho ko icyizere akigira bitewe n’uko iyi kipe yitabiriye imikino yo kwibuka yari irimo amakipe akomeye cyane kandi y’abantu bakuze, ariko bikaba bitarabujije iyi kipe kwegukana umwanya wa gatatu ndetse ikaba yarahawe n’umudari wa Bronze.
Gusa Nkurunziza yasoje agira ati “Umuntu ntiyavuga ahamya ko iyi kipe izagera kure, kuko nibwo bwa mbere igiye mu marushanwa y’igikombe cy’Isi ariko izatugaragariza urwego umukino wa Volleyball wo mu Rwandaugezeho.



















TANGA IGITEKEREZO