Ku mugoroba wo ku wa Mbere ni bwo Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yatangaje ko Mutabazi Yves yabonetse akaba ari i Abu Dhabi.
Yakomeje ivuga ko atigeze agaragara kubera uburwayi, ariko ubu ameze neza ndetse ari we uzatangaza byinshi namara gukira.
Inkuru yo kuboneka k’uyu mukinnyi yashimishije benshi bari bahangayikishijwe n’ubuzima bwe kuva hamenyekanye ko yaburiwe irengero ku Cyumweru.
Mu butumwa umubyeyi we yanditse, yashimiye abantu bose bababaye hafi n’uruhare bagize kugira ngo Mutabazi Yves aboneke.
Ati “Mbikuye ku mutima, nshimye Imana yo mu ijuru itajya ibeshya kuko yitwa Imana. Nshimye kandi ubuyobozi bw’Ikipe ya Gisagara, ubuyobozi bwa Federasiyo [ya Volleyball], Minisitiri w’Urubyiruko, ubuyobozi bwa Diaspora, ibitangazamakuru hirya no hino bitahwemye gukora icyo bigomba gukora n’igihugu muri rusange.”
Yakomeje agira ati “Uwiteka utazibagirwa imirimo twakoreye muri iyi si abahe imigisha, azabarengere ku munsi mubi. Nshimye kandi abantu bose badufashije gusenga, abo nzi n’abo ntazi. Nshoje niringira ntashidikanya ko iyatangiye umurimo izanawusoza ku buzima bwa Mutabazi Yves. Murakoze.”
Mutabazi ufatwa nk’umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe muri Volleyball, yatangiye gukinira Ikipe y’Igihugu Nkuru afite imyaka 19. Yatwaye Shampiyona y’imbere mu gihugu ari muri APR mu 2014 mu gihe kandi yakiniye Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 21.
Uyu musore w’imyaka 27 yanyuze mu makipe atandukanye arimo REG na Gisagara VC.
Mu Ugushyingo umwaka ushize yari yahawe igihembo na Madamu Jeannette Kagame nk’umwe mu rubyiruko rw’indashyikirwa mu muhango wo kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe.
Yari yavuye mu Rwanda mu mpera z’Ugushyingo agiye muri Al Jazira SC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yasinye amasezerano y’umwaka umwe.





Ibitekerezo 0