Ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Gicurasi 2025, ni bwo mu Karere ka Huye mu ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Karubanda, hakomereje irushanwa ngarukamwaka rya ‘Mémorial Rustindura’.
Ibyiciro 11 ni byo byahuriye muri aka gace ku bibuga bitandukanye, aho amwe mu makipe yakinnye ½ akatisha itike zo gukina imikino ya nyuma iteganyijwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Gicurasi.
Amakipe agomba guhanganira umwanya wa mbere muri iri rushanwa mu Cyiciro cy’Abagore, ni APR WVC igomba gukina na RRA WVC yegukanye igikombe mu mwaka ushize wa 2024.
Amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu bagabo yakinnye imikino yo mu matsinda yari agabanyijemo kabiri. REG VC yatsinze Police VC amaseti 3-1, ariko na yo itsindwa bigoranye na Gisagara VC amaseti 3-2. Police VC yatsinze Gisagara VC amaseti 3-0.
Iyi kipe yo mu Karere ka Gisagara yahise isezererwa hakomeza REG VC na Police VC. Mu rindi tsinda, Kepler VC yatsinze APR amaseti 3-0 irariyobora. Muri ½, APR VC irakina na REG VC naho Police VC ihure na Kepler VC.
Mu cyiciro gihuza amakipe ya kaminuza na cyo kigeze muri 1/2, aho CUR iraza guhura na UR Nyarugenge, ndetse na UR Huye ihure na Kinyinya zishakamo igera ku mukino wa nyuma.
Alphonse Rutsindura wabaye umwarimu mu ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis, yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iri rushanwa rikinwa hagamijwe kwibuka Rutsindura Alphonse wize amashuri yisumbuye muri Seminari nto ya Karubanda. Yabaye umwarimu w’umuziki n’Ikilatini mu iseminari, aba umusifuzi, umuyobozi n’umutoza muri Volleyball y’u Rwanda.
Amafoto: Kwizera Remy Moses



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!