Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ryateguye irushanwa ryo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ryo gusiganwa Kilometero 107, kuva i Kigali kugera ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi kuri tariki ya 15 Kamena 2013.
FERWACY izanerekana filimi igaragaza uko umukino w’amagare wagaruriye urubyiruko icyizere cyo gutera imbere nyuma ya Jenoside.
Basiganwa mu bilometero 107, abakinnyi bazahagurukira muri Kigali, ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, berekeza ku mupaka w’u Burundi i Nemba, nibahagera bakate bagaruke basoreze irushanwa i Nyanza ya Kicukiro nk’uko IGIHE yabitangarijwe na Mugisha Egide ushinzwe imenyekanishabikorwa muri FERWACY.
Ibindi bikorwa biteganijwe kuri tariki ya 14 Kamena, ni uko Abakinnyi, n’abayobozi b’amakipe ahuriye muri FERWACY, bazasura urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Hazanerekanwa filimi y’amateka y’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare yitwa “Rising from Ashes”, n’ukuntu umukino w’amagare wagaruriye urubyiruko rw’u Rwanda icyizere cyo gutera imbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho umubarankuru w’iyi filime ari icyamamare Witaker Forest wakinnye muri The King of Scotland kuri Idi Amin Dada.



















TANGA IGITEKEREZO