Mu kiganiro n’itangazamakuru mbere y’umunsi umwe ngo shampiyona y’uyu mwaka wa 2016 itangire, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, Nkurunziza Gustave yatangaje ko bafashe icyemezo cyo guhagarika uwari umukozi muri iri shyirahamwe ushinzwe itangazamakuru akaba n’umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports mu gihe cy’imyaka itatu nta bikorwa by’uyu mukino agaragaramo kubera kubasebya .
Yagize ati ” Mu kiganiro bakoze kuri Radio 10 tariki 15 Nzeri 2015, mu gihe kitageze ku isaha cyagaragayemo amakosa 47. Ni ukuvuga ko biri munota bavugaga ikintu kitari cyo. Byabaye ngombwa ko tujya kubarega muri RMC […] ibahanisha kongera gukora ikindi kiganiro bakadutumira tukisobanura. Ariko twebwe twaricaye turavuga tuti, ibya RMC bigendanye n’umwuga w’itangazamakuru ariko natwe kuba hari uburenganzira tumufiteho twahisemo kumufatira ibihano byo kumuhagarika imyaka itatu mu bikorwa byose bya Volleyball mu Rwanda.”
Nkurunziza yasobanuye ko ibyo bihano babifashe bagendeye ku ngingo ya 15 igenga imikorere y’ishyirahamwe.
Yagize ati:’ Twagendeye ku ngingo ya 15 ivuga ko umuntu wese uba mu nzego zitandukanye za Volleyball, haba mu buyobozi bw’Ishyirahamwe, cyangwa umuyobozi mu ikipe uba ugomba kugaragaza isura nziza y’urwo rwego, niyo haba hari ibyo ubona bitagenda, uba ugomba kuza ugasaba ko byakemuka ariko ntubijyane hanze.”
Bagirishya ni umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports Volleyball Club akaba yarayijemo avuye gutoza ikipe ya Volleyball y’icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO