Nubwo umutoza Paul Bitok yahamagaye abakinnyi mu mwiherero utangira kuri uyu wa Kabiri, ntibarizera kujya muri iyi mikino izabera mu Misiri kubera ubushobozi.

Nkurunziza Gustave, umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB) avuga ko bamaze kwandikira Minisiteri y’umuco na siporo bategereje igisubizo n’inkunga bazabagenera.

Nyuma y'amezi atatu adakina, Mukunzi wari waravunitse ukuboka yahamagawe mu ikipe itegura igikombe cy'Afurika
Nyuma y'amezi atatu adakina, Mukunzi wari waravunitse ukuboka yahamagawe mu ikipe itegura igikombe cy'Afurika

Uyu muyobozi avuga ko bifuza gukoresha iyi mikino nk’imyiteguro y’imikino nyafurika izabera muri Congo Brazzaville baboneye itike muri Gicurasi mu mikino y’akarere ka gatanu yabereye i Kigali.

Mukunzi Christophe ukinira Payas Belediye Spor Volleyball yo muri Turukiya wari waravunitse ku kuboko kw’iburyo wari umaze amezi atatu adakina yahamagawe.

Uyu ntiyari yakinnye imikino y’akarere ka gatanu byatumye asimburwa na Yakan Lawrence nka kapiteni.

Amakipe icyenda Algeria, Botswana, Cameroon, Misiri, Kenya, ibirwa bya Mauritius, Morocco, Sudan na Tunisia nibo bamaze kwemeza ko bazitabira iyi mikino aho amakipe abiri ya mbere azabona itike yo gukina igikombe cy’Isi kizabera mu Buyapani kuva tariki ya 8-23 no gushaka itike y’imikino olempike izabera Rio muri Brazil mu 2016.

Misiri niyo yatwaye iki gikombe cyakiniwe muri Tuniziya mu 2013 idatsinzwe mu mikino itanu yakinnye. U Rwanda ruheruka gukin iki gikombe cy’Afurika mu 2007 cyabereye muri Afurika y’Epfo batahana umwanya wa gatandatu.

Ikipe y'abakinnyi 22 nibo batangira umwiherero wo gutegura igikombe cy'Afurika kizabera mu Misiri
Ikipe y'abakinnyi 22 nibo batangira umwiherero wo gutegura igikombe cy'Afurika kizabera mu Misiri

Abakinnyi 22 bahamagawe n’umutoza Paul Bitok

{Abatanga imipira}: Kagimbura Hervé (APR VC), Mahoro Ivan (u Busuriya), Tuyishime Eugène (Rayon Sports VC), Sibomana Jean Paul (KVC)

{Abakina hagati}: Hyango Théodore (APR VC), Musoni Fred (Rayon Sports VC), NkezabahizI Fabrice (APR VC), Dusabimana Vincent (INATEK), Mudaheranwa William (INATEK), Kwizera Pierre Marechal (Rayon Sports VC)

{Abakina ibumoso}: Ntagengwa Olivier (INATEK), Mukunzi Christophe, Ndamukunda Flavien (APR VC), Niyogisubizo Samuel (Kirehe VC),Kavalo Patrick (INATEK), Mutuyimana Aimable (INATEK)

{Abakina iburyo}: Murangwa Nelson (Rayon Sports VC), Mutabazi Yves (APR VC), Yakan Lawrence (APR VC)

{Abagarura imipira/ Libero}: Mutabazi Bosco (APR VC), Karera Emile (Rayon Sports VC) na Ngabo Théophile