Padiri Kayumba Emmanuel wabaye Umuyobozi w’Ishuri ry’Indatwa n’Inkesha, yitabye Imana mu 2009. Kuva mu 2010 hatangijwe irushanwa rya Volleyball rigamije kumwibuka kuko na we yari umukunzi ukomeye w’uyu mukino.
Muri uyu mwaka wa 2021, iri rushanwa ryari gukinwa ku nshuro yaryo ya 12, ariko Ubuyobozi bwa Groupe Officielle de Butare bwatangaje ko ritazaba kubera COVID-19.
Mu itangazo bwashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, bwagize buti “Kubera icyorezo cya COVID-19 n’ingaruka cyagize ku nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu harimo n’ibikorwa bya siporo, uyu mwaka wa 2021 ntibyadushobokeye gutegura ayo marushanwa.”
Mu mwaka ushize, Ikipe ya REG VC mu bagabo na RRA VC mu bagore bakina Icyiciro cya Mbere ni zo zitwaye neza zegukana “Memorial Kayumba 2020”.
REG VC yatsinze ku mukino wa nyuma UTB VC yari fite iki gikombe cyaherukaga amaseti 3-2 (25-20, 24-26,13-25,28-23 na 15-8) mu gihe RRA VC yatsinze UTB VC na yo yari ifite iki gikombe amaseti 3-1.
Mu makipe y’Icyiciro cya Kabiri, mu bahungu, GSO Butare yegukanye igikombe itsinze Christ Roi amaseti 3-2 naho mu bakobwa ikipe ya ES Ste Bernadette Kamonyi aba ari yo yegukana igikombe.
Mu bakanyujijeho, ikipe ya BPR yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Tout Age amaseti 3-1 naho umwanya wa gatatu wegukanwa na WASAC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!