Kuri iki cyumweru iri muri group A ni bwo byasobanutse neza ku makipe yabonye itike ya ¼ cy’irangiza mu irushanwa nyafurika ry’umukino wa Volley ball mu bagore.
Umukino “Rwanda Revenue Authority Women Volley ball Club” yatsinzemo Saltigue yo muri Senegal kuwa gatandatu tariki ya 29 Werurwe 2015, ni wo wahesheje amahirwe iyo kipe ihagarariye u Rwanda, ariko ibyo mu itsinda A barimo biza gusobanurwa n’umukino Shams yo mu Misiri yatsinzemo Saltigue seti 3-0.
Nk’uko gahunda y’impuzamashyirahamwe nyafurika y’umukino wa Volley Ball iteye, ikipe irangije mu itsinda A ari iya mbere ihura n’iya 2 mu itsinda D, n’aho iya kabiri mu itsinda A igahura n’iya mbere mu itsinda D, andi matsinda asigaye (C na D) na yo akabigenza atyo.
Mu guhatanira itike ya ½ Shams izahura na Vision yo muri Uganda; Carthage yo muri Tunisie ihure na RRA VC, Ahly yo mu Misiri ihure na FAP yo muri Cameroun n’aho Pipeline yo muri Kenya ihure na GSP yo muri Algerie.
Iyi mikino izaba ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki ya 31 Werurwe 2015.



















TANGA IGITEKEREZO