Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Muvara Ronald yasabye Umuhoza Mariam kuzamubera umugore, undi ntiyazuyaza aramwemerera ndetse bombi batangira imyiteguro yo gusezerana.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Kanama 2024, bahise basezerana imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura.
Si ibyo gusa kuko nyuma y’iminsi 10 gusa aba bombi bagomba no gukomeza indi mihango y’ubukwe harimo uwo gusaba no gukwa bizabera ku Irebero muri Heaven Garden ndetse n’uw’imbere y’Imana uzabera muri EAR Remera.
Aba bombi bamenyanye ubwo biganaga ku kigo cy’amashuri cya Rusumo High School mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Kirehe, hagati ya 2013 na 2017.
Muvara w’imyaka 28, yakiniye amakipe atandukanye nka Rusumo High School, APR VC na Gisagara VC aherukamo mbere yo kwerekeza muri REG VC azatangira gukinira muri uyu mwaka w’imikino uteganyijwe gutangira tariki 20 Mutarama 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!