00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muvara Ronald wa REG VC yasezeranye imbere y’amategeko na Umuhoza Mariam (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 20 June 2024 saa 09:07
Yasuwe :

Muvara Ronald ukinira Ikipe y’Igihugu ya Volleyball na REG VC yasezeranye imbere y’amategeko na Umuhoza Mariam nyuma y’imyaka irindwi bamaze bakundana.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Muvara Ronald yasabye Umuhoza Mariam kuzamubera umugore, undi ntiyazuyaza aramwemerera ndetse bombi batangira imyiteguro yo gusezerana.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Kanama 2024, bahise basezerana imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura.

Si ibyo gusa kuko nyuma y’iminsi 10 gusa aba bombi bagomba no gukomeza indi mihango y’ubukwe harimo uwo gusaba no gukwa bizabera ku Irebero muri Heaven Garden ndetse n’uw’imbere y’Imana uzabera muri EAR Remera.

Aba bombi bamenyanye ubwo biganaga ku kigo cy’amashuri cya Rusumo High School mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Kirehe, hagati ya 2013 na 2017.

Muvara w’imyaka 28, yakiniye amakipe atandukanye nka Rusumo High School, APR VC na Gisagara VC aherukamo mbere yo kwerekeza muri REG VC azatangira gukinira muri uyu mwaka w’imikino uteganyijwe gutangira tariki 20 Mutarama 2024.

Muvara na Umuhoza bazasezerana imbere y'imiryango nyuma y'iminsi 10
Aba bombi basezeraniye mu Murenge wa Kimihurura
Muvara Ronald yasezeranye na Umuhoza Mariam imbere y'amategeko
Umuhoza yemeye kubana na Muvara mu byiza no mu bibibihe byose
Umuhoza Mariam yarahiye imbere y'amategeko kubana na Muvara Ronald
Muvara na Umuhoza bamaze imyaka irindwi bakundana
Aba bombi batangiye gukundana ari abanyeshuri
Muvara na Umuhoza bateye indi ntambwe y'urukundo rwabo
Wari umunsi udasanzwe kuri Muvara Ronald na Umuhoza Mariam
Umuhoza Mariam yihebeye Muvara Ronald
Muvara na Umuhoza bemeranyije kubana akaramata
Muvara na Umuhoza bamaze imyaka irindwi mu munyenga w'urukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages