00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

N’ubwo yari yahagaritswe, Hyango Theodore yahamagaranwe n’abandi mu mikino ya Zone 5

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 19 October 2013 saa 07:56
Yasuwe :

Umukinnyi wa APR, Hyango Theodore, wari wahagaritswe nyuma y’aho bigaragaye ko akina muri shampiyona ebyiri, yahamagawe mu bakinnyi 20 b’ikipe y’igihugu bazategura imikino y’akarere ka gatanu izabera mu Rwanda, kuva tariki ya 25 Ugushyingo kugera kuya 1 Ukuboza 2013.
Iyi kipe izatangira imyitozo tariki ya 22 Ukwakira 2013 bakora bataha, batangire umwiherero tariki ya 28 Ukwakira 2013.
Christian Hatumimana, Umunyamabanga mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) yabwiye (…)

Umukinnyi wa APR, Hyango Theodore, wari wahagaritswe nyuma y’aho bigaragaye ko akina muri shampiyona ebyiri, yahamagawe mu bakinnyi 20 b’ikipe y’igihugu bazategura imikino y’akarere ka gatanu izabera mu Rwanda, kuva tariki ya 25 Ugushyingo kugera kuya 1 Ukuboza 2013.

Iyi kipe izatangira imyitozo tariki ya 22 Ukwakira 2013 bakora bataha, batangire umwiherero tariki ya 28 Ukwakira 2013.

Christian Hatumimana, Umunyamabanga mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) yabwiye IGIHE ko Hyango yahanishijwe guhagarikwa umwaka w’imikino wa 2013, igihano cye kikazarangira ku Cyumweru tariki ya 20 Ukwakira, ubwo hazaba hakinwa umukino wa nyuma wa Carre d’As.

Hatumimana yagize ati “Hyango yahanishijwe guhagarikwa umwaka w’imikino wa 2013, kuva ku wa Mbere yemerewe kongera kugaragara mu bikorwa bya Volleyball y’u Rwanda.”
Hari umutoza uzaruturuka muri Algeria watanzwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB), uzajya afasha abatoza Paul Bitok na Nsengiyumva Jean Marie, ku bijyanye na tekiniki hategurwa ikipe izakina imikino ya karere ka gatanu.

Christian Hatumimana, avuga ko uyu mutoza azabafasha mu bya tekiniki ariko indi mirimo igakorwa n’abatoza bari basanzwe.

Muri aba bakinnyi 20 hazatoranywamo 12 bazakina imikino y’akarere ka 5 izitabirwa n’amakipe nka Uganda, Kenya, u Burundi, Misiri n’u Rwanda ruzakira. Misiri yabonye itike hategerejwe andi makipe abiri yayiherekeza mu gikombe cy’Afurika mu mikino muri Mutarama 2014.

Visi Perezida wa FRVB, Kansime Kagarama Julius, ni we watowe kuyobora akanama gashinzwe gitegura iyi mikino.

Umutoza Paul Bitok arabarizwa muri Uganda aho arimo gufasha abatoza ba Tanzaniya (abagore) atanzwe na CAVB, azagaruka mu Rwanda kuri uyu wa Mbere.

Abakinnyi 11 bafashije u Rwanda kubona itike ubwo bakinaga amajonjora y’akarere (sous zone I) bahamagawe.

Abakinnyi 20 bahamagawe n’umutoza Paul Bitok:

1. Mutabazi Bosco(APR VC)
2. Aimable Mutuyimana(APR VC)
3. Adolphe Mutoni-(APR VC)
4. Ntagengwa Olivier (UNR)
5. Flavien Ndamukunda (INATEK VC)
6. Kwizera Marchal (INATEK VC)
7. Dusabimana Vincent
8. Nsabimana Eric (UNR)
9. Dada Karera (UNR)
10. Yakan Lawrence (ESS VC)
11. Musoni Fred (UNR VC)
12. Kagimbura Herve (UNR VC)
13. Mukunzi Christopher (El Fanar-Algeria)
14. Murangwa Nelson
15.Hyango Theodore (APR VC)
16. Mutabazi Elie (APR VC)
17. Fabrice Nkikabahizi
18. Tuyishime Eugene (UNR VC)
19. William Mudahemuka (INATEK VC)
20. Mugabo Thierry (Lycee de Nyanza)

Hyango Theodore ibihano bye bizarangira ahita atangira umwiherero w'ikipe y'igihugu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages