Inteko rusange yahuje abanyamuryango b’iri Shyirahamwe muri Hill Top Hotel kuri uyu wa Gatandatu ni yo yabereyemo amatora ya Komite Nyobozi n'ay'abayobozi b'Inteko Rusange.
Amatora ya Komite Nyobozi nshya ya FRVB yari kuba tariki ya 27 Werurwe 2021, ariko ahagarikwa na Minisiteri ya Siporo habura iminsi itatu gusa ngo abe.
Mbere y'uko aba kuri uyu wa Gatandatu, bamwe bari biyamamaje babanje gukuramo kandidatire zabo barimo Zawadi Geoffrey usanzwe ari Perezida wa REG VC, wiyamamarizaga kuyobora Inteko Rusange nka Perezida na Dr Kabera Callixte uyobora UTB VC, we wiyamamarizaga kuyobora FRVB.
Gukuramo kandidatire kwa Dr Kabera byatumye Ngarambe Raphaël atorwa nka Perezida mushya wa FRVB ku majwi 31 mu bantu 32 batoye.
Karekezi Léandre wari umaze imyaka ine ari Perezida wa FRVB, yatorewe kuyobora Inteko Rusange ku majwi 25 muri 32 y'abatoye bose.
Abagize Komite Nyobozi nshya ya FRVB:
1. Ngarambe Raphaël: Perezida
2. Nsabima Eric: Visi Perezida wa mbere (amajwi 32 kuri 32)
3. Bagirishya Jean de Dieu: Visi Perezida wa kabiri (amajwi 24 kuri 32)
4. Mucyo Philbert: Umunyamabanga Mukuru (amajwi 16 kuri 32), yatsinze Nshimiyimana Innocent wagize amajwi 8 na Dr Ndayambaje Bernard na we wagize amajwi 8.
5. Karigirwa Grace: Umubitsi Mukuru (amajwi 17 kuri 32) yatsinze Mukase Josiane wagize amajwi 15.
Abayobozi b‘Inteko Rusange:
1. Karekezi Léandre: Perezida (amajwi 25 kuri 32)
2. Mutabazi Aline: Visi Perezida (amajwi 28 kuri 32)
Bagirishya Jean de Dieu, uretse kuba yatorewe umwanya wa Visi Perezida wa kabiri muri FRVB, azaba ashinzwe amarushanwa mu nshingano ze mu gihe Nsabimana Eric watorewe kuba Visi Perezida wa kabiri afite inshingano zo kuyobora ubutegetsi n’imibiyoborere.
Iyi Komite Nyobozi nshya izayobora mu gihe cy’imyaka ine iri imbere nk'uko amategeko agenga iri Shyirahamwe abiteganya.












Ibitekerezo 0