REG VC ikomeje kwitegura umwaka mushya w’imikino uzatangira tariki 11 Ugushyingo 2018, hakinwa umunsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Iyi kipe yabaye iya kabiri muri shampiyona ishize no mu gikombe cya ‘Carre d’As’ byombi byegukanywe na Gisagara VC, yatangiye imyitozo yo kwitegura ngo izitware neza muri uyu mwaka mushya.
Ubuyobozi bw’iyi kipe buhagarariwe na Geoffrey Zawadi, bukomeje gusinyisha abakinnyi bazabafasha.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo byatangajwe ko yasinyishije kapiteni wungirije w’ikipe y’igihugu Olivier Ntagengwa, wongerewe amasezerano y’imyaka ibiri kuko yari asanzwe muri iyi kipe kuva mu Ukuboza 2017.
Ntagengwa yabwiye IGIHE ko yahisemo kongera amasezerano kubera intego afite nubwo hari andi makipe yamushakaga.
Ati “Ntabwo ikipe yacu yatwaye ibikombe twifuzaga umwaka ushize. Abayobozi bongeyemo imbaraga kandi tugomba guhangana uyu mwaka. Sinifuzaga kugira aho njya ntarangije ibyo natangiye muri REG VC.”
Iyi kipe yegukanye igikombe kimwe ‘Rutsindura Memorial Tournament’. Ni ikipe ya gatanu akiniye mu myaka amaze akina mu cyiciro cya mbere nyuma ya Groupe Scolaire Officiel de Butare (GSOB), NUR VC, Rayon Sports na UNIK.



















TANGA IGITEKEREZO