00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakurikiye umukino wa mbere wa ‘CAVB Men’s Club Championship 2026’

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 22 April 2026 saa 10:16
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino wa mbere w’irushanwa rya ’CAVB Men’s Club Championship 2026’ rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika muri Volleyball, warangiye APR VC itsinze Black Rhinos amaseti 3-0.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 22 Mata 2026, ni bwo muri BK Arena hatangiye kubera iri rushanwa.

Ibirori byo kuritangiza byatangijwe n’abahanga mu kuvanga imiziki ari bo NEP Djs na Dj Crush, hakurikiraho kwerekana amabendera y’ibihugu 15 byitabiriye irushanwa, bihagarariwe n’amakipe 24 arimo ane yo mu Rwanda.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Ngarambe Raphaël, yasabye Abanyarwanda kuzaba hafi amakipe azaba ari guhatana mu minsi 10.

Ati “Iki gikombe cyageze hano, ntikizave hano. Turabasaba ubufatanye bwanyu. Abakinnyi bariteguye kandi bafashijwe na Minisiteri ya Siporo, Guverinoma namwe. Iki gikombe kigomba kuguma aha.”

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatanze ikaze ku bitabiriye Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball barimo abagize amakipe 20 yavuye hanze y’u Rwanda.

Ati “Murakaza neza i Kigali, mu gihe u Rwanda rwishimira ko rubaye igihugu cya mbere mu karere rurimo mu kwakira iri rushanwa ry’akataraboneka. Ibi byose tubikesha ubuyobozi bwiza.”

“Tunejejwe no kuba tugiye guhuza ibihugu bya Afurika binyuze mu mukino wa Volleyball. Nizeye ko kwakira iyi mikino bizerekana icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi cyo kwakira ibikorwa birimo na siporo.”

Visi Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB), Louis Rwakiranya, yavuze ko Afurika itakiri “iyo kwitabira gusa, ahubwo ikomeye ku Isi muri Volleyball.”

Umukino wa mbere kuri uyu munsi wahuje APR VC iri mu makipe ahagarariye u Rwanda, ikina na Black Rhinos yo muri Zimbabwe.

APR VC yari imbere y’abafana bayo, yitwaye neza itsinda iseti ya mbere ku manota 25-18, iya kabiri iyorohera kurushaho itsinda amanota 25-10, iya gatatu na yo iyitsindira ku manota 25-11.

Perezida Kagame yari muri BK Arena ahatangirijwe irushanwa rya 'CAVB Men’s Club Championship 2026'
APR VC yatsindiye imbere ya Perezida Kagame
Perezida Kagame yitabiriye umukino ufungura ‘CAVB Men’s Club Championship 2026’
Abafana bageze muri BK Arena hakiri kare
Abapolisi bari bari gufana APR VC
Umuhango wo gutangiza irushanwa werekaniwemo izindi mpano zitari iza Volleyball
Mu gutangiza ‘CAVB Men’s Club Championship 2026’ habyinwe imbyino zitandukanye
Minisitiri Mukazayire yashimiye amakipe yitabiriye
Minisitiri Mukazayire yavuze ko u Rwanda rugeze kure urugendo rwo kuba igicumbi cy'imikino muri Afurika
Visi Perezida wa CAVB, Louis Rwakiranya, yavuze ko Afurika ikataje mu iterambere rya Volleyball
Imikino ya ‘CAVB Men’s Club Championship 2026’ iri kubera muri BK Arena
Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphaël, yasabye abafana gukurikira irushanwa
Hamuritswe amabendera y'ibihugu bihagarariwe muri ‘CAVB Men’s Club Championship 2026’
BK Arena izamara iminsi 10 iberamo irushanwa rihuza amakipe akomeye muri Afurika
Ibihugu 15 ni byaserukiwe i Kigali

Amafoto: Shema Innocent


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages