APR VC yarangije amarushanwa idatsinzwe umukino n’umwe nyuma yo gutsinda KAVC seti 3-1, RRA 3-0 na IPRC Kigali mu mikino yo mu itsinda B mu gihe muri kimwe cya kabiri batsinze EAU Seti 3-0 mbere yo gutsinda RRA na yo 3-0.
Nyuma y’umukino, Peter Kamasa yabwiye IGIHE ko yishimiye urwego abakinnyi be bariho.
Ati "Ntabwo ari rwe turi kipe nziza mu mateka ya APR ariko twagize ibihe byiza. Twatsindiye ibikombe bitatu, tubitwara dukina neza. Nk’umutoza ni byiza gutwara ibikombe bitatu ku nshuro ya mbere nk’umutoza mukuru."
Yongeyeho ati "Ubu nkwiye kudatwarwa n’amarangamutima, ni byo twakoze ikintu cyiza ariko turacyafite inzira ndende. Ndashaka gukina neza no gusubira ku mukino wa nyuma no gutwara ibindi bikombe."
Peter Kamasa yabaye umukinnyi wa Volleyball muri Groupe Scolaire Officiaire ya Butare ariko imvune ituma adakomeza gukina ku rwego rwo hejuru, akaba yaranatoje REG nk’umutoza wungirije ndetse anatoza ikipe ya Kirehe VC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!