Mu Ukuboza 2023, ni bwo Umunyamakuru Kamasa yagizwe Umutoza Mukuru wa APR WVC, akaba yari avuye muri East Africa University Rwanda Women Volleyball Club.
Ubuyobozi bwahisemo kudakomezanya na we, ahubwo ikipe ihabwa Igihozo Cyuzuzo Yvette by’agateganyo mu gihe hari gushakwa undi uzamusimbura nyuma muri ako kazi.
Kamasa yasezeye kuri iyi kipe avuga ko atewe ishema no kuba hari aho yakuye abakinnyi kugeza babaye ikipe yo kubera andi icyitegererezo.
Ati “Nyuma y’imyaka ibiri y’imikino yari myiza, igihe cyanjye cyo gusezera kirageze bigendanye n’uko amasezerano yanjye yarangiye. Iyi kipe yari irenze kuba ikipe ahubwo hari harabaye mu rugo, ibihe twagiranye bizahora mu mutwe wanjye.”
“Ku bakinnyi, mwarakoze ku kazi gakomeye, kwitanga, no gutanga byose mwari mufite buri munsi haba mu kibuga no hanze yacyo. Kubareba mukura, muhatana, munaba icyitegerezo mu bigeragezo byose mwacagamo ni agaciro nzahorana.”
Yakomeje ashimira ubuyobozi bwamuhaye amahirwe yo gutoza ikipe y’ubukombe muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Volleyball mu Rwanda.
Ati “Ku buyobozi bw’ikipe, mwarakoze ku mahirwe mwampaye mukanamfasha. Gukora ubutaruhuka inyuma y’amarido byari iby’agaciro muri uru rugendo.”
“Mu gihe ndi kuva muri izi nshingano zo kuba inyuma y’ikipe nyitoza, ntabwo nasezera burundu ahubwo ntavuga nti tuzasubire. Mu mutima wanjye hazahoramo umwanya wihariye w’iyi kipe. Ndabifuriza ibyiza by’ahazaza.”
Ubwo Kamasa yari Umutoza Mukuru wa APR WVC yegukanye ibikombe by’amarushanwa umunani muri 12 yakinnye.
Ayo ni Igikombe cya Shampiyona mu (2024), Nyerere International Tournament (2024) n’ibikombe bibiri bya Kayumba Memorial Tournament (2024 na 2025).
Hari kandi Genocide Memorial Tournament mu (2024), KAVC Memorial Tournament (2025), Zone V Championship (2025), Rutsindura Memorial Tournament (2024 na 2025) na KAVC Memorial Tournament (2025).
Kamasa yavuye muri iyi kipe irangije imikino ibanza ya Shampiyona y’u Rwanda, ariko akigenda yahise itakaza umukino wa mbere muri uyu mwaka, itsinzwe na Kepler WVC amaseti 3-0.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!