Nk’uko bimaze kumenyerwa, umugoroba wa buri wa Gatanu umaze kuba uw’ibirori ku bakunzi b’umukino wa Volleyball aho FRVB ishyiraho imikino ibiri cyangwa itatu ikomeye yinjiza neza abantu mu mpera z’icyumweru.
Umwe mu mikino ya shampiyona uba uhanzwe amaso na benshi mu bakunzi b’umukino wa Volleyball, ni uhuza APR VC na Police VC, aho mu byo zihuriyeho uyu mwaka harimo no kugira abakinnyi beza.
Ku mugoroba wo wa Gatanu, abakunzi benshi ba Volleyball bari berekeje i Remera ngo barebe uko aya makipe yombi yisobanurira muri Petit Stade.
Saa Mbiri z’ijoro ni bwo abayoboye uyu mukino bari bawutangije maze APR VC itsinda iseti ya mbere ku manota 25-20, mbere y’uko hakinwa iseti ya kabiri izavugwa kenshi dore ko Ikipe y’Ingabo yayegukanye nyuma yo gutsinda amanota 37 kuri 35 ya Police VC.
Iyi Police VC yagarutse mu mukino mu iseti ya gatatu, iyitsinda ku manota 25-23 ariko irongera itakaza iseti ya Kane ku manota 25-18.
Mu mukino w’abagabo wari wabanje saa Cyenda, REG VC yatsinze KVC VC amaseti 3-2 (25-17, 21-25, 19-25, 25-20, 18-16) mu gihe mu bagore, Kepler VC yatsinze RRA VC amaseti 3-2 (16-25, 20-25, 25-21, 25-19, 15-10).
Nubwo atari ubwa mbere byari bibaye, imikino yabaye ku wa Gatanu yongeye kwerekana ko umukino wa Volleyball ufite abakunzi benshi ndetse Petit Stade itagihagije ku buryo abashaka kureba imikino bose byabakundira kuko ihita yuzura.
Mu mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, yabereye muri Gymnase ya Sainte Famille, RP Huye yatsinze Ruhango VC mu bagore amaseti 3-1 (25-19, 25-17, 25-20, 25-12) naho Police WVC itsinda EAUR WVC amaseti 3-0 (25-15, 25-22, 25-20).
Mu bagabo, Kepler yatsinzeRP Ngoma amaseti 3-0 (25-20, 25-16, 25-19) naho Kirehe VC itsindwa na EAUR VC amaseti 3-1 (25-20, 21-25, 15-25, 18-25).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!