00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Play Offs: UNR izakina na APR, iratangira imyitozo uyu munsi

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 10 October 2013 saa 08:40
Yasuwe :

Mu gihe umukino wa nyuma wa Play offs uzahuza ikipe ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) na APR uzagaragaza ikipe izatwara igikombe cya shampiyona ya Volleyball mu Rwanda mu 2013, abakinnyi bose ba UNR bazakorana imyitozo kabiri gusa mbere y’umukino uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 13 Ukwakira 2013, muri Sitade nto i Remera.
Nyirimana Fidele, umutoza wa UNR yabwiye IGIHE ko bafite ibibazo by’abakinnyi bataboneka kubera amasomo n’akazi, ariko bose bazahura ku wa Kane bakorane imyitozo ndetse (…)

Mu gihe umukino wa nyuma wa Play offs uzahuza ikipe ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) na APR uzagaragaza ikipe izatwara igikombe cya shampiyona ya Volleyball mu Rwanda mu 2013, abakinnyi bose ba UNR bazakorana imyitozo kabiri gusa mbere y’umukino uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 13 Ukwakira 2013, muri Sitade nto i Remera.

Nyirimana Fidele, umutoza wa UNR yabwiye IGIHE ko bafite ibibazo by’abakinnyi bataboneka kubera amasomo n’akazi, ariko bose bazahura ku wa Kane bakorane imyitozo ndetse no ku wa Gatanu.

Abakinnyi nka Irakarama Guillaume, Mbonyuwontuma Jean Claude “Kizungu” na Uwimana Cyprien “Stopper” bari muri Uganda biga icyiciro cya gatatu cya kaminuza, mu gihe Nsabimana Eric “Machine” akorera i Musanze ndetse aritegura kwerekeza muri Kenya kuwa Gatanu, ariko bamusabye kubanza gukina uyu mukino.

Nyirimana avuga ko kuba bafite iminsi ibiri y’imyitozo, bitababuza kwitwara neza kuko buri mukinnyi aho ari yakoraga imyitozo bakazahura banoza umukino, bongeramo n’amwe mu mayeri no kwiga umukino wa mukeba, APR Volleyball Club.

Yagize ati “Ni abakinnyi basanzwe bakinana, baramenyeranye kandi ndizera ko buri umwe yakoze imyitozo ku giti cye; tuzahura tunoza umukino. Mfite icyizere cya 70% cyo gutwara iki gikombe.”

Aya makipe yombi agiye gukina uyu mukino wa nyuma anganya amanota 47, izatsinda izatwara igikombe cya shampiyona. Umukino uheruka guhuza aya makipe APR VC yatsinze UNR VC amaseti 3-1, gusa APR yari yakinishije Hyango Theodore wakinaga no muri shampiyona y’i Goma, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

UNR VC ifite icyizere nibura 70% cyo gutwara igikombe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages