00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Police VC yatangije irerero (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 26 June 2025 saa 09:38
Yasuwe :

Ikipe ya Police Volleyball yafunguye ku mugaragaro irero ryayo ry’abahungu n’abakobwa rizakorera muri Lycée de Kigali.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Kane, tariki ya 26 Kamena 2025.

Cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida w’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB), Ngarambe Raphael na Visi Perezida Zawadi Geoffrey.

Hari kandi Umunyamabanga wa Police VC, Supt Ntakirutimana Diane n’Umuyobozi wa Lycée de Kigali, Frère Imfurayase Jean. Si abo gusa kuko hari n’abakinnyi ba Police VC mu bagabo n’abagore.

Iri rerero rizaba rigizwe n’abana bafite hagati y’imyaka 12 na 16, aho byitezwe ko bazatangira gutanga umusaruro mu myaka ine iri imbere.

Biteganyijwe ko Police izajya ijya izenguruka igihugu ishaka abana bafite impano bajyanywe muri Lycée de Kigali kwiga ndetse no gukomeza gutyaza impano zabo.

Umuyobozi wa Lycée de Kigali, Frère Imfurayase Jean yashimiye Police yabagiriye icyizere asezeranya kutazabatenguha.

Ati “Turabashimira ko mu bigo biri muri Kigali mwahisemo Lycée de Kigali. Turahari kandi twiteguye gufatanya namwe. Twishimiye ko Volleyball yongeye kugaruka vuba muratubona nk’ikipe ikomeye.”

Umunyamabanga wa Police VC, Supt Ntakirutimana Diane we yagaragaje ko bizeye umusaruro uzava muri iri rerero.

Ati “ Turizera ko aba bakinnyi bato bazavamo abeza barangwa n’ubupfura, ubwitange no kwiyemeza.”

Perezida w’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB), Ngarambe Raphael yashimiye Police yabimburiye andi makipe gushyira mu bikorwa ibyavuye mu nteko rusange.

Iyi nteko rusange yanzuye ko guhera mu mwaka utaha nta kipe izakina mu Cyiciro cya Mbere idafite irerero mu rwego guteza imbere umukino ndetse no kuwutegurira ejo hazaza.

Iri rerero kandi ryawe abatoza basanzwe muri Police nkuru kuko abakobwa bazatozwa na Masumbuko Jean De Dieu, mu gihe abahungu ari Iradukunda Yves.

Mu bikoresho by’ibanze byatanzwe harimo imyambaro yo gukinisha ndetse n’imipira na fillet.

Bamwe mu bakinnyi batangiranye n'iri rerero
Abatangiranye n'iri rerero bafatanye ifoto n'ikipe nkuru ya Police y'abakobwa
Bamwe mu batangiranye n'ikipe y'abahungu bari kumwe n'abo muri Police VC
Perezida w’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB), Ngarambe Raphael yatangaje ko nta kipe izakina Icyiciro cya Mbere mu mwaka utaha idaafite irerero
Umunyamabanga wa Police VC, Supt Ntakirutimana Diane yasabye aba bana gukunda umukino no kuzakora cyane kuko bitezweho umusaruro
Imipira yo gukina n'imyambaro ni bimwe mu by'ibanze byatanzwe
Police VC yabimburiye andi makipe gutangiza irerero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages