Ni igikorwa cyabaye ku wa Kane, tariki ya 26 Kamena 2025.
Cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida w’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB), Ngarambe Raphael na Visi Perezida Zawadi Geoffrey.
Hari kandi Umunyamabanga wa Police VC, Supt Ntakirutimana Diane n’Umuyobozi wa Lycée de Kigali, Frère Imfurayase Jean. Si abo gusa kuko hari n’abakinnyi ba Police VC mu bagabo n’abagore.
Iri rerero rizaba rigizwe n’abana bafite hagati y’imyaka 12 na 16, aho byitezwe ko bazatangira gutanga umusaruro mu myaka ine iri imbere.
Biteganyijwe ko Police izajya ijya izenguruka igihugu ishaka abana bafite impano bajyanywe muri Lycée de Kigali kwiga ndetse no gukomeza gutyaza impano zabo.
Umuyobozi wa Lycée de Kigali, Frère Imfurayase Jean yashimiye Police yabagiriye icyizere asezeranya kutazabatenguha.
Ati “Turabashimira ko mu bigo biri muri Kigali mwahisemo Lycée de Kigali. Turahari kandi twiteguye gufatanya namwe. Twishimiye ko Volleyball yongeye kugaruka vuba muratubona nk’ikipe ikomeye.”
Umunyamabanga wa Police VC, Supt Ntakirutimana Diane we yagaragaje ko bizeye umusaruro uzava muri iri rerero.
Ati “ Turizera ko aba bakinnyi bato bazavamo abeza barangwa n’ubupfura, ubwitange no kwiyemeza.”
Perezida w’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB), Ngarambe Raphael yashimiye Police yabimburiye andi makipe gushyira mu bikorwa ibyavuye mu nteko rusange.
Iyi nteko rusange yanzuye ko guhera mu mwaka utaha nta kipe izakina mu Cyiciro cya Mbere idafite irerero mu rwego guteza imbere umukino ndetse no kuwutegurira ejo hazaza.
Iri rerero kandi ryawe abatoza basanzwe muri Police nkuru kuko abakobwa bazatozwa na Masumbuko Jean De Dieu, mu gihe abahungu ari Iradukunda Yves.
Mu bikoresho by’ibanze byatanzwe harimo imyambaro yo gukinisha ndetse n’imipira na fillet.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!