Wari umukino wa 1/4 , aho iyi kipe ya Polisi y’Igihugu yari ihanzwe amaso n’Abanyarwanda mu rwego rwo gukomeza kwiringira ko hari umudali ushobora kuzataha mu Rwagasabo.
Ntabwo ariko byagenze kuko iyi kipe yari mu rugo itagowe cyane n’umukino. Iseti ya Mbere Al Ahly yayitsinze ku manota 25 kuri 20.
Iseti ya kabiri ntiyagoranye kuko yayitsinze ku manota 25 kuri 17, mu gihe iya gatatu yashimangiye intsinzi yabonetse ku manota 25 kuri 16.
Muri rusange, umukino warangiye Al Ahly yatsinze Police VC amaseti 3-0, ikomeza muri ½.
Ni mu gihe Ikipe ya Polisi y’Igihugu yo ikomeza gukina imikino yo guhatanira imyanya hagati ya 5-8, aho irakina na Port Autonome de Douala mu mukino uteganyijwe ku wa Mbere, tariki 22 Mata 2024.
Indi kipe ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino ni Gisagara VC yagize irushanwa ribi. Iyi kipe irakina umukino wayo wanyuma ihura na Rukinzo y’i Burundi mu wo guhatanira imyanya hagati ya 17 na 18.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!