Mukunzi wari umaze amezi arindwi muri Gisagara VC, kuri uyu wa Gatanu yerekanywe mu bakinnyi batanu bashya REG VC, yavanye mu makipe atandukanye mu Rwanda n’umwe bavanye hanze.
Abakinnyi bashya ni; Christophe Mukunzi bavanye muri Gisagara VC, Fabrice Nkezabahizi wakinaga muri APR VC, Pacifique Iyarwema, Groile Niyonkuru n’Umunya-Kenya, Moses Omondi.
Iyi kipe izatozwa n’Umunya-Uganda, Benon Mugisha Bavuga, yungirijwe na Peter Kamasa, yatangaje ko muri uyu mwaka w’imikino izayoborwa na Ndamukunda Flavien nka kapiteni uzungirizwa na Mukunzi.
Mu muhango wo kwerekana abakinnyi bashya wabereye ku cyicaro cya REG, Umuyobozi w’iyi kipe Zawadi Geoffrey, yemeje ko izakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 100 Frw mu gushakisha igikombe cya shampiyona nk’intego yabo ya mbere.
Ati “Dufite ikipe nziza kandi tuzayitunga mu buzima bwiza bizadufasha kwegukana igikombe. Ikipe izatangwaho hafi miliyoni 100 Frw ntabwo wayijyana mu marushanwa ufite indi ntego itari igikombe, niyo mpamvu twaguze abakinnyi beza bazadufasha gukora ibitarashobotse mu myaka ibiri ishize.”
Uyu muyobozi yemeza ko abakinnyi batanu bashya baguzwe amafaranga arenga miliyoni 20 Frw kugira ngo bahangane n’izindi kipe ziyubatse nka UTB VC na Gisagara VC, yegukanye igikombe cya shampiyona iheruka.
Abakinnyi REG VC izakoresha
Christophe Mukunzi, Flavier Ndamukunda, Olivier Ntagengwa, Atama Saviour, Irene Jacob Cyusa, Peacemaker Twagirayesu, Simon Rwigema , Friend Ndayambaje, Sangwa Patience, Sylvester Ndayisaba, Fabrice Nkezabahizi, Groile Niyonkuru, Moses Omondi, Pacifique Iyarwema, na Pierre Kwizera Marshall



















TANGA IGITEKEREZO