Ni imikino yakinwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 14 Ugushyingo 2025, ibera muri Petit Stade yari yuzuye abakunzi ba Volleyball barimo na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire.
REG VC ni yo yabanje kubona intsinzi yo kuri uyu munsi, aho yatsinze RP Ngoma VC amaseti 3-0 (25-14, 25-12, 27-25), hakurikiraho uw’abagore wahuje Police WVC yabonye intsinzi igoranye kuri Kepler WVC itsinze amaseti 3-2 (30-32, 25-17, 19-25, 25-15, 15-12).
Umukino w’umunsi wahuje APR VC na Gisagara VC, dore ko ikipe yo mu Ntara y’Amajyepfo yari itaratsindwa umukino n’umwe, mu gihe Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ari yo ifite igikombe giheruka.
APR VC yari ikeneye intsinzi uko byagenda kose kuko yatsindiwe i Gisagara na Kepler VC, yagaragaje ko ari ikipe nkuru yongera kugaruka, itsinda Gisagara amaseti 3-0 (23-25, 17-25, 19-25).
Imikino ya Volleyball irakomeza kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Ugushyingo, aho mu bagore Ruhango VC ikina na APR VC, naho EAUR WVC ihure na RRA.
Mu bagabo Kirehe VC irahura na APR VC, Gisagara VC ikine na KVC, naho Kepler VC ikine na EAUR VC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!