RRA yahuye ku mukino wa nyuma na APR VC iyitsinda itayibabariye seti 3-0 (25-15; 25-21; 25-15) kuri Petit Stade i Remera, ku wa 31 Mutarama 2018.
Ku mukino wa nyuma mu bagabo, Gisagara VC yihereranye REG VC iyitsinda seti 3-0 (25-21; 26-24; 25-15) iyitwara igikombe cy’irushanwa ryo ku munsi w’intwari. Izi nazo zakiniye kuri Petit Stade kuri uyu wa Gatatu.
Mu mikino y’amajonjora yabaye mu mpera z’icyumweru gishize RRA yari yatsinze amakipe yose y’abagore yitabiriye irushanwa arimo APR VC, Ruhango VC, KVC na IPRC Kigali. Icyo gihe yari yatsinze APR VC seti 3-2, mu mikino yaberaga kuri College St Andre.
Ku mukino wa nyuma APR ntiyigeze igora RRA kuko amanota menshi iyi kipe ifatwa nka mukeba wa RRA VC yagize ari 21, ku yandi maseti yatsindirwaga ku manota 15.
Muri uyu mwaka wa 2018, RRA VC yungutse Umutoza wungirije ukomoka muri Kenya, Dorcas Ndasaba, wigeze no gukinira amakipe yo mu Rwanda nka APR na RRA.
Uyu mutoza yitezweho kuzanira RRA VC gufasha iyi kipe imaze imyaka itandatu yikurikiranya itwara igikombe cya shampiyona y’igihugu.
Mu bagabo hari hitabiriye amakipe umunani arimo Gisagara, REG, Kirehe, UTB, IPRC East, KVC, APR na UNIK. Amajonjora yaberaga ku bibuga byo ku Kimisagara.
Ni irushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa volley Ball mu Rwanda ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Intwari n’imidari y’ishimwe.











Ibitekerezo 0