Nyuma y’uyu mwiherero abakinnyi n’abatoza babobazahaguruka mu Rwanda berekeze muri Bosnie Herzégovine, aho imikino izatangira tariki ya 1 ikazarangira 11 Ugushyingo 2022. Uyu mwiherero watangiye ndetse uzanashyirwa mu bikorwa n’abakinnyi bari kumwe n’abatoza babo.
Mu bagabo, abakinnyi bazahagararira u Rwanda ni Rutagengwa Vitus, Murema Jean Baptiste, Ndahiro Jean Claude, Niyitegeka Innocent, Hagenimana Fulgence, Uwizeyimana Callixte, Vuningabo Emile, Semana Jean, Ngizwenimana Jean Bosco, Nsabimana Tiras, Twagirayezu Callixte na Ndayisaba Baptiste.
Aba bakinnyi bose bazahabwa amahugurwa n’imyitozo n’abatoza bazajyana nabo barimo umutoza mukuru, Rashad Mossad na Gakwaya Eric uzabatoza nk’umutoza wungirije.
Aba batoza bazanatoza imikino y’abagore. Abagore 12 bazatoza ni Mutuyimana Chantal, Bazubagira Claudine, Niyigena Solange, Musabyemariya Alice, Murebwayire Claudine, Umutoni Clementine, Mugirwanake Louise, Mukobwanake Liliane, Nyirambarushimana Sandrine, Nyiranshimiyimana Agnes, Nikuze Zaninka na Mulisa Hosiana.
Uko abakinnyi bose batoranyijwe bameze neza kandi imyitozo izarushaho kubategura neza ku buryo bazagenda bameze neza kurushaho nk’uko bitangazwa na Murema Jean Baptiste uhagarariye Ishyirahamwe ry’Umukino w’abafite Ubumuga mu Rwanda.
Ati “Ubuzima bwabo buhagaze nezausinye umukinny i umwe mu ikipe y’abakobwa wavunitse akanabagwa ariko na we imyitozo azayikorana n’abandi.”
Umunya-Misiri utoza aya makipe yombi, Dr Mossad Rashad yahamije ko imikinire y’abakinnyi be n’imiterere yabo haba mu buryo bw’umubiri no mu mutwe bameze neza. Ibi bizatuma batanga akazi mu mikino bazitabira.
Ati “Nizeye ko buri mukinnyi uko ameze bizaduha intsinzi. Buri umwe nakoranye na we imyitozo, menya ibyo batekereza ndetse n’uburyo ahagaze. Shampiyona y’Isi tuzayikoramo ibintu bikomye.”
Mu gihe aba bazaba bagiye mu mikino y’igikombe cy’Isi, abandi basigaye mu Rwanda bazatangira umwaka w’imikino wa 2022-2023, uzatangira tariki ya 29 Ukwakira 2022, uzasozwe mu kwezi kwa Gicurasi umwaka utaha wa 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!