00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tuniziya yanyagiye u Rwanda mbere yo gusoza na Cameroun

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 26 July 2015 saa 11:46
Yasuwe :

Mu gikombe cy’Afurika kiri kubera mu Misiri, Tuniziya yageze ikirenge mu cya Maroc inyagira u Rwanda seti 3-0 (25-19, 25-11, 25-12) barakina umukino wa nyuma na Cameroun mu gihe Tuniziya ihura na Maroc yamaze kubona itike ya ½ cy’irangiza.

U Rwanda rwari rwatsinze ibirwa bya Mauritius seti 3-0 nyuma yo gutsindwa na Maroc seti 3-0 basabwa kwitwara neza imbere ya Tuniziya yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu gikombe giheruka ngo bizere itike.

Uyu mukino wamaze iminota 65, Tuniziya yatsinze seti ya mbere ku manota 25-19 maze ebyiri zisigaye izitsinda u Rwanda rutagize amanota 15, 25-11 na 25-12.

Muri uyu mukino Hichem Kaabi wa Tuniziya niwe watsinze amanota menshi 11 akurikirwa na mugenzi we Ismail Moalla watsinze 10 mu gihe Yakan Lawrence w’u Rwanda yatsinze 6.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, Maroc yabonye itike ya ½ cy’irangiza itsinze ibirwa bya Mauritius seti 3-0 (28-26, 25-11, 25-17).

Kuri iki Cyumweru, u Rwanda rurakina umukino wa nyuma mu itsinda B na Cameroun mu gihe Tuniziya ihure na Maroc.

Kuba Maroc yamaze kubona itike birasaba ko Cameroun itsinda u Rwanda ngo ibone itike ya ¼ mu gihe kandi Maroc yaba yayitsindiye Tuniziya.

Mu itsinda A, Misiri yatsinze Algeria seti 3-2 (24-26, 25-19 ,25-20, 22-25, 15-10) naho Kenya itsinda Botswana seti 3-0 (25-19, 25-19, 25-23). Misiri na Algeria nizo zifite itike ya ½ cy’irangiza.

Amakipe abiri ya mbere muri iyi mikino azitabira igikombe cy’Isi kizabera mu Buyapani kuva tariki ya 8-23 Nzeli 2015.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages