00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwatangiye neza mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Beach Volleyball

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 April 2019 saa 12:31
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Beach Volleyball mu bagabo n’abagore yatangiye neza mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’uyu mukino iri kubera mu Nigeria, ahari gushakirwa itike y’igikombe cy’Isi kizabera mu Budage muri Nyakanga.

Iyi mikino nyafurika ikomeje kubera kuri Jabi Lake Park muri Nigeria guhera kuri uyu wa Kabiri. U Rwanda ni kimwe mu bihugu 21 byitabiriye mu bagabo n’abagore izasozwa tariki ya 28 Mata.

Ku munsi wa mbere, Ikipe y’u Rwanda y’abagabo igizwe na Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick yatangiye neza itsinda Misiri amaseti 2-1 (20-21, 21-13 na 15-12).

Ikipe y’abagore igizwe na Nzayisenga Charlotte na Mukandayisenga Benitha na yo yatsinze umukino wayo wa mbere yahuyemo na Niger ku maseti 2-0 (21-13 & 21-9).

Kuri uyu wa Gatatu, amakipe y’u Rwanda atozwa na Paul Bitok arakina umukino wa kabiri, aho abagore bakina na Algeria mu gihe abagabo bakina na Maroc ndetse na Algeria.

Uko amakipe agabanyije mu matsinda mu cyiciro cy’abagore:

  Itsinda A: Nigeria, Misiri na Gambia
  Itsinda B: Rwanda, Algeria na Niger
  Itsinda C: Maroc, Sierra Leone, Sudani na Botswana
  Itsinda D: Mozambique, île Maurice na Côte d’Ivoire

Uko amakipe agabanyije mu matsinda mu bagabo:

  Itsinda A: Nigeria, Ghana, île Maurice, Botswana na Tanzania
  Itsinda B: Mozambique, Afurika y’Epfo, Gambie, Sudani na Zambia
  Itsinda C: Sierra Leone, Angola, Bénin na Côte d’Ivoire
  Itsinda D: Rwanda, Maroc, Algeria na Misiri

Nzayisenga Charlotte na Mukandayisenga Benitha batangiye neza muri Nigeria, batsinda Niger
Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick bafite imikino ibiri kuri uyu wa Gatatu
Ikipe y'u Rwanda y'abagabo yatangiye neza itsinda Misiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages