00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwatsinze RDC rugera muri ½ cy’igikombe cya Afurika muri Volleyball

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 31 August 2018 saa 09:51
Yasuwe :

Ikipe y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 20 yatsinze Congo Kinshasa amaseti 3-0, mu gikombe cya Afurika ikatisha itike ya ½ aho igomba kwisobanura na Cameroun.

U Rwanda rwitwaye neza imbere y’ibindi bihugu bihuriye mu itsinda B, uretse Misiri yarutsinze amaseti 3-1.

Ku mukino wa nyuma wo mu itsinda kuri uyu wa Kane rwasabwaga gutsinda Congo Kinshasa kugira ngo rwizere itike yo kujya muri ½ rukaba rwabigezeho ruyihanije amaseti 3-0.

Iseti ya mbere abangavu b’u Rwanda bayitsinze ku manota 25-17, iya kabiri bayitsinda ku manota 25-21 naho iya nyuma Congo Kinshasa nayo itari yoroshye, bayitsinda ku kinyuranyo cy’amanotaabiri, 25-23.

Iyi kipe itozwa na Mudahinyuka Christopher, yazamutse ari iya kabiri mu itsinda B igomba guhura na Cameroun yazamutse ari iya mbere mu itsinda A muri ½ cy’iri rushanwa riri kubera i Nairobi muri Kenya.

Misiri ifite igikombe giheruka yo irahura na Nigeria mu mikino ya ½ yose iteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Kanama 2018.

Amakipe abiri atsinda niyo ahita abona itike yo kuzahagararira Afurika mu gikombe cy’Isi “FIVB World U20 Championship 2019”.

Ibyishimo ku ikipe y'u Rwanda nyuma yo gusezerera Congo Kinshasa
Abangavu b'u Rwanda batsinze Congo Kinshasa bajya muri kimwe cya kabiri cy'igikombe cya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages