00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwatsinzwe umukino wa mbere mu gikombe cy’Afurika

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 22 July 2015 saa 09:51
Yasuwe :

Ikipe y’igihugu ya Volleyball yitabiriye imikino y’igikombe cy’Afurika mu Misiri yatsinzwe umukino wa mbere wo mu itsinda B na Maroc seti 3-0, kuri uyu wa Kane barakina n’ibirwa bya Mauritius.

Wari umukino wa kabiri w’iki gikombe cy’Afurika nyuma ya Cameroun yo mu itsinda A yari yatsinze Botswana seti 3-0 (25-21, 25-19, 25-18).

U Rwanda rwatangiye neza uyu mukino rutungura Maroc batsinda amanota 8-2 mbere y’uko baka akaruhuko ka mbere gusa iyi kipe yo mu majyaruguru y’Afurika yikosoye maze iyobora umukino kuva ku manota 16-15.

Maroc yatsinze seti ya mbere bigoranye ku manota 25-23 ariko yoroherwa na seti kabiri batsinze u Rwanda rutagejeje no ku manota 15, 25-13.

U Rwanda rwatangiye rutsinda Maroc seti ya mbere itangira
Umukino wa mbere u Rwanda rwatsinzwe na Maroc seti 3-0 (25-23, 25-13, 25-17)

Nubwo umukino wasaga nubasize, u Rwanda rwisubiyeho muri seti ya gatatu Maroc ibatsinda 8-7 maze babifashijwemo na Garaoui baka akaruhuko ka kabiri ka tekiniki bafite 16-12.

Maroc yatsinze seti ya gatatu ku manota 25-17. Kapiteni wa Maroc, Mohamed Hachdadi niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino 20 akurikirwa na Zouhair Elgaraoui watsinze 9.

Kapiteni w’u Rwanda, Mukunzi Christophe yatsinze amanota 8 akurikirwa na Mahoro Nsabimana Ivan watsinze 5.

Maroc yatsinze amanota 16 yaturutse ku mipira abakinnyi b’u Rwanda bashyiraga hanze y’ikibuga naho u Rwanda rutsinda 5.

Kugira ngo u Rwanda rwizera itike rurasabwa gutsinda imikino itatu, umukino wa kabiri barakina kuri uyu wa Kane saa kumi n’ibirwa bya Mauritius, Tuniziya kuwa Gatandatu basoreze kuri Cameroun ku Cyumweru.

Kuri uyu wa Kane

Saa kumi: Rwanda vs Ibirwa bya Mauritius

Saa kumi n’ebyiri: Botswana vs Algeria (Itsinda A)

Saa mbili: Tuniziya vs Cameroun


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages