Ikipe y’u Rwanda igizwe na Munezero Valentine na Musabyimana Penelope, yegukanye umudali wa Feza kuwa Kabiri tariki 24 Nyakanga nyuma yo gutsindwa na Mozambique ku mukino wa nyuma amaseti 2-1.

Abangavu b’u Rwanda bigaragaje bikomeye muri iri rushanwa, ni bo batangiye umukino neza batsinda iseti ya mbere manota 22 -20, iya kabiri Mozambique irabigaranzura ibatsinda ku manota 11-21 bagiye muri kamarampaka, Mozambique itsinda ku manota 7-15.

U Rwanda rwari rwageze ku mukino wa nyuma rusezereye Misiri ku maseti 2-0 (21-15 na 21-17), rwahise rukatisha itike yo kuzahagararira Afurika mu mikino Olimpiki y’abato ku rwego rw’Isi ‘2018 Youth Olympic Games’ izabera Buenos Aires muri Argentine guhera tariki ya 6 kugeza ku ya 18 Ukwakira 2018.

Iyi mikino izitabirwa n’ibihugu birenga 206 n’abakinnyi barenga 3 998 bakina imikino itandukanye igera kuri 32.

Si ubwa mbere iyi kipe ya Munezero Valentine na Musabyimana Penelope yitwaye neza ku ruhando mpuzamahanga kuko mu 2017 yegukanye umudali wa Bronze mu mikino y’ingimbi n’abangavu ihuza abakinnyi bo mu bihugu biri mu muryango w’ibikoresha ururimi rw’Icyongereza “Commonwealth’ itsinze Ecosse.

Abangavu batumye ibendera ry'u Rwanda rigaragara muri Algeria
Abangavu batumye ibendera ry'u Rwanda rigaragara muri Algeria
Munezero Valentine na Musabyimana Penelope bari kumwe n’umutoza wabo Mudahinyuka Christophe
Munezero Valentine na Musabyimana Penelope bari kumwe n’umutoza wabo Mudahinyuka Christophe
Munezero Valentine na Musabyimana Penelope begukanye umudali wa feza
Munezero Valentine na Musabyimana Penelope begukanye umudali wa feza
Perezida wa Komite Olempike mu Rwanda Munyabagisha Valens yifatanyije n'abangavu b'u Rwanda mu byinshimo
Perezida wa Komite Olempike mu Rwanda Munyabagisha Valens yifatanyije n'abangavu b'u Rwanda mu byinshimo
Ikipe ya Mozambique niyo yegukanye umudali wa zahabu nyuma yo gutsinda u Rwanda
Ikipe ya Mozambique niyo yegukanye umudali wa zahabu nyuma yo gutsinda u Rwanda