00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa FIVB yishimiye intambwe u Rwanda rugezeho ruteza imbere volleyball

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 9 December 2013 saa 05:44
Yasuwe :

Kuri uyu wa cyenda Ukuboza 2013, Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yakiriye Perezida w’ishyirahamwe rya volleyball ku isi (FIVB), Ary Graça, n’itsinda yari ayoboye ryari ryitabiriye inama y’ishyirahamwe mpuzamahanga ya volleyball ku rwego rwa Afurika.
Mu biganiro bagiranye Minisitiri w’Intebe yishimiye imikoranire iri hagati y’ishyirahamwe rya volleyball ku isi na Leta y’u Rwanda, agaragaza ko u Rwanda rufata volleyball nk’umwe mu mikino rushyizeho ingufu mu guteza imbere (…)

Kuri uyu wa cyenda Ukuboza 2013, Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yakiriye Perezida w’ishyirahamwe rya volleyball ku isi (FIVB), Ary Graça, n’itsinda yari ayoboye ryari ryitabiriye inama y’ishyirahamwe mpuzamahanga ya volleyball ku rwego rwa Afurika.

Mu biganiro bagiranye Minisitiri w’Intebe yishimiye imikoranire iri hagati y’ishyirahamwe rya volleyball ku isi na Leta y’u Rwanda, agaragaza ko u Rwanda rufata volleyball nk’umwe mu mikino rushyizeho ingufu mu guteza imbere siporo.

Minisitiri w’Intebe yashimiye kandi ubuyobozi bw’iri shyirahamwe bwateguye iyi nama ku rwego rwa Afurika ikabera mu Rwanda, ndetse agaragaza ko u Rwanda rukomeje guteza imbere ibikorwaremezo mu rwego rwa siporo na volleyball ku buryo bw’umwihariko.

Minisitiri w’intebe Dr Habumuremyi yakiriye Umuyobozi w’ishyirahamwe rya volleyball ku isi

Perezida wa FIVB yishimiye ubwiza bw’u Rwanda, aho rugeze mu kwiteza imbere kandi agaragaza ko igihugu (u Rwanda) kiri gukora byiza mu rwego rwo guteza imbere umukino wa volleyball.

Yagize ati“Mu myaka ibiri ishize twohereje muri Afurika amafaranga angana na miliyoni eshanu z’amadolari yo guteza imbere umukino wa volleyball, biragaragara ko u Rwanda rwateye imbere muri uyu mukino kuko nk’ubu rwabashije gutsindira kuzitabira amarushanwa ya volleyball ku rwego rw’Isi. Ndizera ko nk’ubu mubashije kubaka inzu nini zakira iyi mikino dushobora kuzana amarushanwa menshi ku rwego rw’isi kuko Abanyarawanda murabikwiye.”

Itsinda ryaherekeje umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira wa volleyball ku isi ryari rigizwe n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball muri Afurika Dr Amr Elwani n’abandi bayobozi batandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages