Iyi shampiyona izatangira kuwa Gatadatu tariki 10 Ugushyingo 2018.

Nk’uko amabaruwa avuye mu makipe yasezeye yashyikirijwe ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda abyemeza; amakipe azakina shampiyona y’icyiciro cya mbere ni arindwi aho kuba icumi nkuko byari bimeze mu myaka ibiri ishize.

Amakipe yamaze gusezera ni KVC yazamuye abakinnyi b’ibihangange bazwi mu Rwanda nka Rubayita Cesar, Kangabo Benjamin, Mukunzi Christopher na Eric Nsabimana bita 'Machine', UNIK yahoze yitwa INATEK yatwaye ibikombe cya shampiyona muri 2015 na 2016 na IPRC South.

Umuyobozi wa UNIK VC Ngarambe Laurent yemereje IGIHE ko ibibazo by’amikoro ari byo byatumye basezera muri shampiyona .

Ati “Mu mashuri makuru hagiye harimo ibibazo by’amikoro ahanini aterwa n’igabanuka ry’abanyeshuri, twahoze dufite abanyeshuri bagera ku bihumbi 4 500, ubu twari dufite abagera ku bihumbi bibiri, na bo hari impungenge z’uko bashobora kugabanuka kuko hari abagera kuri 400, bazasoza amashuri mu Ukuboza 2018. Iyo niyo mpamvu yo kubura amafaranga yo gutunga ikipe byatumye dufata umwanzuro wo gusezera.”

Gahunda y’imikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona ya Volleyball

• UTB VC- APR VC (12h00)
• Gisagara VC- IPRC East (14h00)
• UTB VC-REG VC (17h00)

Iyi mikino yose izabera muri Petit Stade Amahoro i Remera

• Kirehe VC-IPRC West (11h00)

Umukino uzabera muri IPRC West i Karongi

UNIK VC yasezeye muri shampiyona izatangira kuwa Gatandatu
UNIK VC yasezeye muri shampiyona izatangira kuwa Gatandatu
UNIK VC yatwaye ibikombe bitandukanye yamaze gusezera
UNIK VC yatwaye ibikombe bitandukanye yamaze gusezera
KVC yazamuye abakinnyi bakomeye muri Volleyball yikuye muri shampiyona
KVC yazamuye abakinnyi bakomeye muri Volleyball yikuye muri shampiyona