Ku nshuro ya kabiri Urwego rw'Igihugu rushinzwe Intwari, Imidari n'Impeta by'Ishimwe ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, bateguye irushanwa ry’igikombe cy’Intwari.

Mu mukino ufungura iri rushanwa, ikipe y’i Gisagara yahabwaga amahirwe imbere ya APR VC yiganjemo abakinnyi bakiri bato bakina mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20.

Abawitabiriye muri Petit stade i Remera batunguwe kuko Gisagara igendera ku bakinnyi bafite inararibonye nka Dusabimana Vincent bita Gasongo na Muyango Théodore, yatsinzwe amaseti 3-1.

Bari batangiye neza batsinda iseti ya mbere ku manota 25-21, ariko APR VC ifashijwe na Ronald Muvara yatsinze amaseti yakurikiyeho, ku manota 25-23, 25-23 na 25-20.

Umukino ukomeye kurusha indi wahuje amakipe yashoye amafaranga menshi mu kugura abakinnyi n’abatoza bakomeye mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, aho REG VC yagombaga guhangana na UTB VC.

Uyu mukino nawo watunguranye kuko warangiye wihuse. Ikipe ya REG VC iyoboye urutonde rwa shampiyona y’u Rwanda ntabwo yitwaye neza kuko abakinnyi bayo barimo na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Mukunzi Christopher ntabwo bari mu bihe byiza.

UTB VC iyobowe na kapiteni Mutuyimana Aimable wakinaga na REG VC yavuyemo, yatangiye umukino iri ku rwego rwo hejuru, ishaka kwihimura ku ikipe ya Mugisha Benon yabatsinze muri shampiyona.

Abakinnyi b’iyi kaminuza itozwa na Fidèle Nyirimana batsinze iseti ya mbere bitabagoye kandi byihuse cyane ku manota 25-19. Abakinnyi bafite inararibonye ba REG VC barimo Ndamukunda Flavien bakoresheje imbaraga nyinshi ngo bagarure ikipe mu mukino ariko birabananira batsindwa izindi seti ebyiri, amanota 25-22 na 25-19.

Iyi mikino yafunguye igikombe cy’Intwari gikomeza gukinwa kugera tariki 1 Gashyantare ku munsi wahariwe kuzirikana Intwari z’u Rwanda, hakazamenyekana ikipe itwara igikombe. Umwaka ushize cyatwawe na Gisagara VC.

REG yagerageje gukina neza ariko biranga
REG yagerageje gukina neza ariko biranga
Umutoza Fidèle Nyirimana wa UTB atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Umutoza Fidèle Nyirimana wa UTB atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Akanyamuneza ku bafana kari kose
Akanyamuneza ku bafana kari kose
Abanyeshuri ba kaminuza ya UTB bari benshi
Abanyeshuri ba kaminuza ya UTB bari benshi
Mutuyimana Aimable yahanganaga na REG VC yahozemo
Mutuyimana Aimable yahanganaga na REG VC yahozemo
Block ya REG VC ntabwo yari ku rwego rwiza
Block ya REG VC ntabwo yari ku rwego rwiza
Byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi ba UTB VC
Byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi ba UTB VC
Cowbell ufana Rayon Sports yari yabukereye afana UTB VC
Cowbell ufana Rayon Sports yari yabukereye afana UTB VC
Nyirimana Fidele yashimiye abafana babashyigikiye
Nyirimana Fidele yashimiye abafana babashyigikiye
Ikipe ya REG VC yari ifite abafana benshi ariko ntibahirwa
Ikipe ya REG VC yari ifite abafana benshi ariko ntibahirwa
Ntagengwa Olivier yihanganishwa na bagenzi be ba UTB VC
Ntagengwa Olivier yihanganishwa na bagenzi be ba UTB VC
REG VC yashatse kugaruka mu mukino mu iseti ya kabiri ariko biba iby'ubusa barayitsindwa
REG VC yashatse kugaruka mu mukino mu iseti ya kabiri ariko biba iby'ubusa barayitsindwa
Umutoza wa REG VC Mugisha Benon yashatse uko yahindura umukino biramunanira
Umutoza wa REG VC Mugisha Benon yashatse uko yahindura umukino biramunanira
Umutoza wungirije wa REG VC, Peter Kamasa ntabwo yabyumvaga
Umutoza wungirije wa REG VC, Peter Kamasa ntabwo yabyumvaga
UTB VC ifite abakinnyi bafite inararibonye banakinira ikipe y'igihugu nka Sibomana Placide Madison na Mahoro Yvan
UTB VC ifite abakinnyi bafite inararibonye banakinira ikipe y'igihugu nka Sibomana Placide Madison na Mahoro Yvan
UTB VC yihimuye kuri REG VC
UTB VC yihimuye kuri REG VC

Amafoto: Julius Ntare