00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volley Ball: Umunyarwanda agiye gukina muri Finland mu cyiciro cya mbere

Yanditswe na

Peter Aimable

Kuya 18 September 2015 saa 12:38
Yasuwe :

Umukinnyi w’umunyarwanda ukina umukino wa Volleyball, Musoni Fred yerekeje mu gihugu cya Finland, aho agiye gukora igeragezwa mu ikipe ya Liiga Riento mu cyiciro cya mbere.

Uyu musore ukina hagati (center player) yuriye indege mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane yerekeza mu gihugu cyo mu Majyaruguru y’Isi kugira ngo arebe niba yakina nk’uwabigize umwuga mu myaka iri imbere.

Musoni w’imyaka 23 y’amavuko ni umukinnyi ntasimburwa mu ikipe y’igihugu nkuru ndetse yakiniye iy’abatarengeje imyaka 23 ndetse yanakiniye ikipe y’abatarengeje imyaka 21, aho yanitabiriye amarushanwa yabereye muri Turukiya muri Nzeli umwaka ushize.

Fred Musoni yasinyiye Rayon Sports VC avuye muri APR VC hari muri Nzeli umwaka ushize wa 2014. Mbere yo kugenda yagize ati "Nerekeje muri Finland, ngiye mu igeragezwa, nibigenda neza nkayitsinda nzaganira nabo ibijyanye n’amasezerano ku buryo nzahita nkinira iyo kipe"

Iki ni icyuho gikomeye ku ikipe ya Rayon Sports VC ihanganiye igikombe na APR VC ndetse na INATEK VC. Akaba yarafashije Rayon Sports kwegukana ibikombe bibiri byo kwibuka Jenoside Memorial Tournament yo mu mwaka wa 2014 na 2015 aho bari batsinze APR ku mikino yombi.

Ikipe ya Liiga-Riento yashinzwe mu 1914 ntiritabira amarushanwa mpuzamahanga, gusa ni ikipe ikomeye muri Finland ku bijyanye no guhatana mu bikombe by’imbere mu gihugu. Iyi kipe, mbere y’umwaka wa 2009 yitwaga Mutalan Riento.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages