Iri rushanwa ry’abari munsi y’imyaka 20 “2018 Women’s U20 African Nations Championship” ryatangiye tariki 26 Kanama, i Nairobi muri Kenya.
U Rwanda rwakinnye umukino wa mbere tariki 27 Kanama rutsinda Mauritius amaseti 3-2 bukeye rutsindwa na Misiri amaseti 3-1 kuri uyu wa Gatatu rwihaniza Uganda ruyitsinda amaseti 3-0.
Iyi kipe itozwa na Mudahinyuka Christopher, igomba kwisobanura na Congo Kinshasa kuri uyu wa Kane saa 18:00 mu mukino uvuze byinshi kuko nitsinda ihita ikatisha itike ya ½.
Congo Kinshasa nayo si ikipe yoroshye kuko yatsinze Mauritius amaseti 3-0 mu mukino wa mbere, itsindwa na Misiri amaseti 3-0 mu wa Kabiri, itsinda Uganda 3-2 mu wa Gatatu.
Kugeza ubu Misiri itarigeze itsindwa na rimwe niyo ya mbere mu itsinda B n’amanota 12 ikaba yararangije gukina imikino yayo itanu.
Congo Kinshasa ni iya kabiri n’amanota atanu ikaba ikurikiwe n’u Rwanda rufite ane itsinda kuri uyu wa gatanu ikazazamukana na Misiri muri ½.
Mauritius ifite amanota abiri na Uganda ifite rimwe zo zamaze gusezererwa muri iri rushanwa.
Amakipe abasha kugera muri ½ azahura n’abiri azava mu itsinda A ririmo Nigeria, Cameroun, Tanzania na Kenya yakiriye irushanwa.
Iri rushanwa ni naryo rizatanga amatike ku bihugu bibiri bizasoza ari ibya mbere bikazahagararira Afurika mu gikombe cy’Isi “FIVB World U20 Championship 2019”



















TANGA IGITEKEREZO