00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball: Amakipe 16 agiye guhatanira Igikombe cy’Intwari

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 30 January 2025 saa 09:50
Yasuwe :

Umukino wa Volleyball uri mu itahiwe mu irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari, aho biteganyijwe ko amakipe umunani mu bagabo ndetse n’andi umunani mu bagore ari yo azitabira.

Mu gihe habura iminsi mike ngo u Rwanda n’inshuti zarwo byizihize Umunsi w’Intwari z’Igihugu, buri mwaka hategurwa amarushanwa mu mikino itandukanye hagamijwe kongera kuziha icyubahiro zikwiriye.

Muri Volleyball na ho hateguwe iyi mikino nk’ibisanzwe ku bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), ndetse n’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB).

Mu makipe azakina iri rushanwa mu bagabo ni Police VC, Kigali VC, RP Ngoma VC, APR VC, Gisagara VC, REG VC, Kepler VC ndetse na East African University VC.

Mu bagore hazahatana Police WVC, RP Huye WVC, RRA WVC, APR WVC, Ruhango WVC, Kepler WVC ndetse na Wisdom WVC.

Biteganyijwe ko imikino y’amajonjora mu bagabo izakinwa ku wa Gatanu, iy’abagore ku wa Gatandatu, mu gihe iya ½ n’iya nyuma izakinwa ku Cyumweru tariki 2 Gashyantare 2025.

Imikino y'abagore izakinwa ku wa Gatandatu
Amakipe y'abagabo na yo azahatanira Igikombe cy'Intwari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages