Mu gihe habura iminsi mike ngo u Rwanda n’inshuti zarwo byizihize Umunsi w’Intwari z’Igihugu, buri mwaka hategurwa amarushanwa mu mikino itandukanye hagamijwe kongera kuziha icyubahiro zikwiriye.
Muri Volleyball na ho hateguwe iyi mikino nk’ibisanzwe ku bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), ndetse n’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB).
Mu makipe azakina iri rushanwa mu bagabo ni Police VC, Kigali VC, RP Ngoma VC, APR VC, Gisagara VC, REG VC, Kepler VC ndetse na East African University VC.
Mu bagore hazahatana Police WVC, RP Huye WVC, RRA WVC, APR WVC, Ruhango WVC, Kepler WVC ndetse na Wisdom WVC.
Biteganyijwe ko imikino y’amajonjora mu bagabo izakinwa ku wa Gatanu, iy’abagore ku wa Gatandatu, mu gihe iya ½ n’iya nyuma izakinwa ku Cyumweru tariki 2 Gashyantare 2025.
As we are in final preps for the #HeroesTournament2025, here are the fixtures for the qualification phase in both men’s and women’s categories.
📅 Dates: 31st Jan - 2nd Feb 2025
📍 Venue: Petit Stade & NPC#RwandaVolleyball #Ubutwari2025 pic.twitter.com/BoqLDWRCBw— FRVB | RWANDA VOLLEYBALL (@Rw_Volleyball) January 28, 2025



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!