Kuva tariki 19 kugera 24 Gashyantare 2019 nibwo iyi mikino iteganyijwe. Izabera mu Rwanda ku nshuro ya mbere kuko rusanzwe rwakira imikino y’akarere ka Gatanu y’amakipe y’ibihugu gusa.

Ku munsi wa nyuma w’irushanwa, muri Kigali Convention Centre, hazabera inama y’inteko rusange y’impuzamashyirahamwe y’akarere ka Gatanu kagizwe n’ibihugu 13 birimo; u Burundi, Djibouti, Misiri, Érythrée, Ethiopie, Kenya, Sudani y’amajyepfo, Somalia, Sudani, Tanzania, Uganda n’u Rwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Gatanu mu mukino wa Volleyball muri Afurika, Nkurunziza Gustave, wahoze ayobora FRVB yabwiye IGIHE ko amakipe ane yo mu Rwanda yiyandikishije asabwa kwitegura cyane kuko azahura n’ihangana rikomeye.

Ati “Twizeye ko tuzabona imikino myiza ariko n’amakipe yo mu Rwanda akitwara neza kuko azaba akinira imbere y’abafana bayo. Gusa ntabwo bizayorohera kuko amakipe yose azaza azazana abakinnyi bifuza kwigaragariza amahanga, ku buryo banagurwa bakajya hanze”.

“Kuko ari imikino myinshi izaba yegeranye, amakipe yo mu Rwanda arasabwa kugira abakinnyi benshi kandi bari ku rwego rwiza.”

U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’amakipe ane yaje imbere ku rutonde rwa shampiyona ishize; Gisagara Volleyball Club, REG VC, UTB VC na APR VC.

Andi makipe azitabira iri rushanwa ni; Amicale Sportif de Bujumbura y’i Burundi, Equity Bank VC, Mombasa Prisons, na KDF VC zo muri Kenya, Jeshi Stars VC, JKT VC, Magereza VC na Tanzanian Police VC zo muri Tanzania, Sports S, Nemo Stars, Ndejje, KAVC na UCU zo muri Uganda.

Imikino yose izabera muri Petit Stade i Remera
Imikino yose izabera muri Petit Stade i Remera
U Rwanda ruzahagararirwa n'amakipe ane arimo REG VC na UTB VC
U Rwanda ruzahagararirwa n'amakipe ane arimo REG VC na UTB VC