Ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Ukwakira 2025, ni bwo kuri Petit Stade i Remera hakiniwe imikino ya nyuma y’irushanwa rya ‘Medwell Pre-Season Volleyball Tournament 2025’.
Iri rushanwa ryakinwe n’amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere harimo arindwi y’abagabo ari yo APR VC, Police VC, REG VC, Kepler VC, Gisagara VC, EAUR VC na KVC.
Ni mu gihe mu bagore na ho hahatanye amakipe atanu yo mu Cyiciro cya Mbere, ari yo Police WVC, APR WVC, RRA VC, Kepler WVC na EAUR WVC.
Ku mukino wa nyuma mu bagore Police WVC yatsinze APR WVC amaseti 3-0 (25-20, 25-21, 25-16), itwara igikombe ndetse n’umukinnyi wayo Ndagijimana Iris.
Mu bagabo Police VC yatsinze Kepler VC amaseti 3-0 (25-22, 25-19, 25-21), umukinnyi wayo Angiro Gideon aba umukinnyi mwiza w’iri rushanwa ryakinwe ku nshuro ya mbere.
Mu cyiciciro cy’abakanyujijeho, Kinyinya VC yakinagamo abakinnyi nka Ndamukunda Flavien, Dusabimana Vincent ‘Gasongo’, Kwizera Pierre Marshal, Gahire Mandela yahuye n’abakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Rwanda National Team Legends) yarimo Yakan Guma Laurence, Nsengiyumva Alphonse na Nshimiyimana Robert n’abandi.
Kinyiya VC yegukanye igikombe itsinze Rwanda National Team Legends amaseti 2-1 (19-25, 25-21, 18-25). Aba bakinnye amseti make bigendanye n’imbaraga zabo.
Dusabimana Vincent ‘Gasongo’ uri mu bakinnye iri rushanwa, yavuze ko baryitabiriye mu rwego rwo kwiyegereza abakinnyi bari muri uyu mukino nka bakuru babo, babatere imbaraga zo kuzagera ku bigwi nk’ibyo bafite.
Ni ku nshuro ya mbere Medwell Pre-Season Tournament yakinwaga igamije gufasha amakipe kwitegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izatangira tariki 17 Ukwakira 2025, ndetse rikazajya riba buri mwaka ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Imikino ya Volleyball mu Rwanda (FRVB).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!