Iyi mikino yatangiye ku wa Gatanu, tariki 17 Gicurasi 2024 muri Ecole Belge de Kigali.
Ni imikino yakereweho hafi amasaha abiri kuko Umujyi wa Kigali wabanje kwanga ikibuga uvuga ko utakizi gusa nyuma y’ibiganiro byahuje impande zose bireba, yaje gutangira gukinwa.
Umwe mu mikino yari yitezwe cyane ni uwahuje Kepler na Police mu bagabo, watangiye saa 23:07 z’ijoro kubera ubwo bukererwe bwabanje.
Uyu mukino watangiye wegeranye cyane kuko amakipe yagendanaga mu manota bikomeye.
Mu iseti ya mbere nta kipe yashyizemo indi ikinyuranyo cy’amanota atatu. Yarangiye Kepler VC iyegukanye n’amanota 25 kuri 23 ya Police VC.
Ikipe ya Polisi y’Igihugu yasubiranye imbaraga mu iseti ya kabiri, abarimo Umunya-Brésil Matheus Bettim bayifasha kuyitsinda ku manota 25 kuri 22 ya Kepler VC.
Iseti ya gatatu yari injyanamuntu amakipe yombi yongeye kujyendana mu manota cyane ari nako abarimo Nsabimana Placide uzwi nka Maddison yatsindiraga Police.
Ku rundi ruhande, Umunya-Sudani y’Epfo, Mangon Michael yafashaga Kepler VC gukuramo ikinyuranyo.
Iyi seti yagoranye cyane Kepler yaje kuyitsinda ku manota 30 kuri 28 ya Police VC.
Mu iseti ya nyuma, Umutoza wa Kepler, Nyirimana Fidèle yibukije mugenzi we Musoni Fred ko yamutoje maze ubunararibonye bukora ikinyuranyo.
Iseti ya yarangiye Kepler nayo iyitsinze yegukana intsinzi y’umukino wa mbere ku maseti 3-1 (25-23, 22-25, 30-28, 25-17).
Umukino wabanjiriye uyu, APR VC yatsinze REG VC amaseti 3-1 (23-25, 25-20, 25-17, 29-27).
Mu bagore, nta gutungurana kwabayeho kuko imikino yagenze uko yari yitezwe.
APR WVC yatsinze Ruhango amaseti 3-0 (25-16, 25-11, 25-15). Undi mukino, bigoranye Police WVC yatsinze Rwanda Revenue Authority amaseti (25-21, 18-25, 13-25, 25-22, 15-12).
Iyi mikino izakomeza ku wa Gatandatu, tariki 18 Gicurasi 2024. Aho amakipe yabonye intsinzi, ni abona iya kabiri azahita abona itike y’imikino ya nyuma. Mu gihe yakwigaranzurwa hazitabazwa umukino wa gatatu ku Cyumweru, tariki 19 Gicurasi 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!