Muri Petit Stade Amahoro i Remera, guhera saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba, APR WVC iyoboye Shampiyona y’Abagore izisobanura na Police WVC mu mukino witezwe cyane.

Aya makipe yombi yagaraje ihangana rikomeye mu mwaka w’imikino ushize, Police WVC yegukana igikombe cya Shampiyona na Liberation Cup 2025, ariko APR WVC iheruka kugaragaza ko igihari iyitwara icya Kampala Amateur Volleyball Club (KAVC).

Nyuma y’uyu mukino, guhera Saa Mbiri z'umugoroba hazaba uw'abagabo uzahuza REG VC na Gisagara VC aho kugeza ubu aya makipe yombi ari muri atanu ahagaze neza kuko REG ari iya gatanu naho iyi kipe yo mu Majyepfo akaba ari iya kabiri.

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatangaje ko kwinjira kuri iyi mikino yombi ari 5000 Frw ndetse amatike ari kugurirwa kuri http://ticqet.rw.

Ku wa Gatandatu hazakomeza uyu Munsi wa Gatandatu wa Shampiyona aho imikino izakinirwa muri Ste Famille. Mu bagore, East Africa University izahura na Ruhango VC guhera Saa Yine mu gihe RRA izisobanura na Rwanda Polytechnic Huye guhera Saa Sita.

Mu bagabo, KVC izakina na Kirehe VC guhera Saa Munani, Rwanda Polyechnic Ngoma College ikine na APR VC saa Kumi mu gihe East Africa University izisobanura na Police VC guhera Saa Kumi n’Ebyiri.

Nyuma y’Umunsi wa Gatanu, Kepler VC iyoboye Shampiyona y’Abagabo n’amanota 15 mu mikino itandatu, ikurikiwe na Gisaara VC ifite amanota 14.

APR imaze gukina imikino itanu ni iya gatatu n’amanota 12, Police VC ikaba iya kane n’amanota icyenda mu mikino ine, iyanganya na Gisagara VC ya gatanu yo yakinnye imikino itanu.

Mu bagore, APR yakinnye imikino ine ifite amanota 12 ku mwanya wa mbere, ikurikiwe na Police VC ifite amanota amanota umunani mu mikino itatu mu gihe Kepler ari iya gatatu n’amanota arindwi mu mikino ine.

Umukino wa Police WVC na APR WVC witezwe n'abatari bake ku wa Gatanu
Umukino wa Police WVC na APR WVC witezwe n'abatari bake ku wa Gatanu
Uko amakipe akurikiranye mu bagore nyuma y'imikino imaze gukinwa
Uko amakipe akurikiranye mu bagore nyuma y'imikino imaze gukinwa
Kepler VC ni yo iyoboye Shampiyona mu bagabo
Kepler VC ni yo iyoboye Shampiyona mu bagabo