Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Gicurasi 2026, ni bwo kuri Petit Stade i Remera hakiniwe imikino ya gatatu mu ya kamarampaka isoza Shampiyona y’u Rwanda ya Volleyball.
Umukino wabanjirije indi ni uwa APR WVC na Kepler WVC, aho Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yasabwaga gutsinda kugira ngo yegukane iri rushanwa.
Nk’uko byari byitezwe, iyi kipe yatsinze imikino 3-0. Uwo kuri uyu munsi warangiye itsinze inayirusha cyane, ku maseti 3-2 (22-25, 25-17, 25-20, 16-25, 15-10).
Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho uwa Police VC yari ifite intsinzi ebyiri, ikaba na yo yasabwaga gutsinda iya gatatu igahita yegukana igikombe bitagombereye imikino itanu.
REG VC yerekanye ko ari ikipe iheruka kwegukana umwanya wa gatatu mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, itsinda umukino uyigarura mu guhatanira igikombe.
Yahise itsinda Police VC amaseti 3-1 (25-22, 26-24, 20-25, 25-22), isubika ibirori by’iyi kipe y’abashinzwe umutekano yari gutwara igikombe iyo itsinda kuri uyu wa Gatandatu.
Umukino ukurikiraho uzaba mu cyumweru gitaha, ku itariki ya 16 Gicurasi 2026, aho REG VC n’itsinda hazakinwa undi mukino wa nyuma, ariko Police VC yatsinda igahita itwara igikombe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!