Umugoroba wa buri wa Gatanu umaze kuba uw’ibirori ku bakunzi b’umukino wa Volleyball aho Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda (FRVB) rishyiraho imikino ibiri cyangwa itatu ikomeye yinjiza neza abantu mu mpera z’icyumweru.

Kuri iyi nshuro, umukino wabanje muri Petit Stade i Remera ntaho wari utandukaniye n’uwa nyuma wa Shampiyona ya 2024/25 kuko wahuje Police WVC na APR WVC zahanganiye igikombe cyatwawe n’ab’i Kacyiru muri Gicurasi.

Ni umukino wari uvuze byinshi dore ko mu mikino icyenda yaherukaga guhuza amakipe yombi imbere mu gihugu, Police WVC yayitsinze yose mu gihe APR yo yaherukaga gutsinda aba bakeba mu irushanwa rya Kampala Amateur Volleyball Club ryabereye muri Uganda mu mezi abiri ishize, ikayitwara igikombe.

Police WVC yatangiye iri hejuru, itsinda iseti ya mbere ku manota 25-19 ndetse igerageza no kugora APR mu iseti ya kabiri, ariko birangira iyitsinzwe ku manota 22-25.

APR y’umutoza Peter Kamasa, yagarukanye imbaraga zidasanzwe mu iseti ya gatatu yatsinze bitayigoye cyane ku manota 25-18 ndetse izo no gutsinda iya nyuma yarangiye ari amanota 27-25.
Gutsinda uyu mukino byatumye APR ikomeza kuyobora Shampiyona y’Abagore imaze gukinamo imikino itanu yatsinze yose, aho ikurikiwe na Police WVC yo imaze gukina imikino ine igatsindwa umwe.

Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho uwahuje REG VC na Gisagara VC mu bagabo, aho na wo wari witezwe cyane dore ko amakipe yombi ari muri atanu ya mbere ahagaze neza kugeza ubu muri Shampiyona.

Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu gishinzwe Ingufu ni yo yinjiye neza mu mukino, itsinda iseti ya mbere ku manota 29-27, ariko Gisagara yari yatsinze Police VC mu byumweru bibri bishize, igatsindwa na APR mu mukino uheruka, iza kuyigaranzura iyitsinda amaseti atatu yakurikiyeho (25-15, 25-22).

Djibril Adam na Niyogisubizo Samuel bari mu bakinnyi bagize uruhare muri iyi ntsinzi ya Gisagara VC mu gihe REG VC yagize icyuho gikomeye cya kapiteni wayo Akumuntu Kavalo Patrick utakinnye uyu mukino kubera imvune.

Shampiyona ya Volleyball irakomeza kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo, aho imikino ibera muri Ste Famille. Mu bagore, East Africa University irahura na Ruhango VC guhera Saa Yine mu gihe RRA yisobanura na Rwanda Polytechnic Huye guhera Saa Sita.

Mu bagabo, KVC irakina na Kirehe VC guhera Saa Munani, Rwanda Polyechnic Ngoma College ikine na APR VC saa Kumi mu gihe East Africa University yisobanura na Police VC guhera Saa Kumi n’Ebyiri.

APR WVC yagiye guhura na Police WVC idaheruka kuyitsindira mu Rwanda mu mikino icyenda iheruka
APR WVC yagiye guhura na Police WVC idaheruka kuyitsindira mu Rwanda mu mikino icyenda iheruka
Police WVC yegukanye shampiyona iheruka itsinze APR, inabikora muri Liberation Cup ya 2025
Police WVC yegukanye shampiyona iheruka itsinze APR, inabikora muri Liberation Cup ya 2025
Police WVC yatangiye neza itsinda iseti ya mbere muri uyu mukino wabereye muri Petit Stade
Police WVC yatangiye neza itsinda iseti ya mbere muri uyu mukino wabereye muri Petit Stade
Umukino wa Police WVC na APR WVC uba witezwe cyane muri iyi minsi, muri Shampiyona ya Volleyball y'Abagore
Umukino wa Police WVC na APR WVC uba witezwe cyane muri iyi minsi, muri Shampiyona ya Volleyball y'Abagore
Mukandayisenga Benitha ari mu bafashije cyane APR gutsinda uyu mukino
Mukandayisenga Benitha ari mu bafashije cyane APR gutsinda uyu mukino
Abakinnyi ba APR WBBC bari baje gushyigikira APR y'abagore muri Volleyball
Abakinnyi ba APR WBBC bari baje gushyigikira APR y'abagore muri Volleyball
Byari ibyishimo kuri APR WVC nyuma yo gutsinda Police WVC iyiturutse inyuma
Byari ibyishimo kuri APR WVC nyuma yo gutsinda Police WVC iyiturutse inyuma
Umukino wa kabiri wabaye ku wa Gatanu wahuje Gisagara VC na REG VC mu bagabo
Umukino wa kabiri wabaye ku wa Gatanu wahuje Gisagara VC na REG VC mu bagabo
Gisagara VC yaherukaga gukina imikino irimo uwo yatsinzemo Police VC n'uwo yatsinzwe na APR
Gisagara VC yaherukaga gukina imikino irimo uwo yatsinzemo Police VC n'uwo yatsinzwe na APR
REG VC ntiyorohewe n'uyu mukino yari yatangiye neza
REG VC ntiyorohewe n'uyu mukino yari yatangiye neza
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ari mu bakunda gukurikira iyi mikino ya Volleyball buri wa Gatanu
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ari mu bakunda gukurikira iyi mikino ya Volleyball buri wa Gatanu
Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Ngarambe Raphaël (ibumoso) akurikiye umukino wa REG  na Gisagara VC
Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Ngarambe Raphaël (ibumoso) akurikiye umukino wa REG na Gisagara VC