Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gashyantare 2019 nibwo habaye iyi mikino ya kamarampaka ihuza amakipe ane yabaye aya mbere ku rutonde rwa shampiyona agahura hagati yayo, itsinze imikino izihuza igahita yegukana igikombe cya shampiyona muri rusange.
Umukino wabimburiye indi wahuje REG VC na IPRC Ngoma utangira saa 18:00. Ikipe y’Umutoza Mugisha Benon yari mu rugo yatsinze IPRC Ngoma biyoroheye ku maseti atatu ku busa (26-24, 25-16, 25-21).
Umukino wakurikiyeho watangiye saa 19:30 uhuza amakipe ahanganye cyane muri Shampiyona y’u Rwanda, Gisagara VC yegukanye igikombe cya shampiyona umwaka ushize na UTB VC itozwa na Nyirimana Fidèle wahesheje Gisagara VC icyo gikombe.
Benshi mu bakunzi ba Volleyball bahaga amahirwe UTB VC kuko yari yaratsinze Gisagara VC imikino ine ishize irimo ibiri ya shampiyona, uw’igikombe cy’Intwari n’uw’Igikombe cyo kwibuka Padiri Kayumba wahoze ayobora Groupe Scolaire Officiel de Butare.
Ibyari byitezwe ntabwo byatandukanye n’uko umukino watangiye kuko UTB VC yegukanye iseti ya mbere itsinze amanota 25-23, ibifashijwemo na Sibomana Placide bita Madison wahanganaga na Gisagara VC yakiniraga umwaka ushize.
Ikipe ya Gisagara VC yagaragaje urwego rwo hejuru muri seti zakurikiyeho, ifashijwe n’Umutoza Elie Mutabazi wemeje ko yatoje uyu mukino ari ubufasha aha ikipe y’iwabo mu Karere ka Gisagara ariko kuko asanzwe ari umutoza wungirije wa APR VC.
Mutabazi yabwiye IGIHE ati “Mfite amasezerano na APR VC. Nasabye uruhushya ngo njye gufasha ikipe y’iwacu kuko APR VC yo ntabwo yabonye itike y’iyi mikino ya Play-Offs. Abayobozi banjye nabo barishimira kuba hari ubunararibonye ngiye kunguka nk’umutoza mukuru. Ndatoza Gisagara VC muri iri rushanwa gusa nirirangira nzasubira muri APR VC.”
Uyu mutoza yakoze impinduka asaba abakinnyi be barimo Patrick Kavalo wahanganaga na UTB VC yakiniraga umwaka ushize, bifasha Gisagara VC gutsinda amaseti atatu yakurikiyeho ku manota 25-21, 26-24 na 25-22.
Imikino yo kwishyura ya Play-Offs izaba mu mpera z’icyumweru gitaha, Gisagara VC yakira UTB VC i Gisagara naho REG VC isura IPRC Ngoma mu Karere ka Ngoma.






















Kanda hano urebe andi mafoto
Amafoto: Ntare Julius




Ibitekerezo 0