Kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2018 hazakinwa umunsi wa gatanu wa Shampiyona y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Volleyball aho amakipe ahanganiye iki gikombe akomeje kwesurana.
Umukino ukomeye kurusha indi uzabera muri ‘Gymnase” y’Akarere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo uzahuza ikipe ya Gisagara VC ifite igikombe cya shampiyona iheruka na APR VC ifite ibikombe byinshi bya shampiyona kurusha andi makipe ayirimo uyu mwaka. APR VC ni yo yegukanye igikombe mu 2007, 2009, 2011, 2012, 2013 na 2014.
Umutoza wa Gisagara VC, Dominique Ntawangundi, yabwiye IGIHE ko abona APR VC mu makipe ashobora kwegukana igikombe cy’uyu mwaka.
Ati “Tugiye gukina umukino ukomeye kuko APR VC ni ikipe ifite izina rikomeye mu mukino wacu. Bafite abakinnyi beza biganje mo abakiri bato kandi bakina seti zose bafite imbaraga zimwe. Tugomba gutsinda iyi mikino y’amakipe akomeye kuko twifuza kwisubiza igikombe cya shampiyona. Kandi iyo ushaka gutwara igikombe utsinda abo mugihanganiye harimo na APR VC.”
Gisagara VC igiye guhangana n’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda iyirusha amanota ane kuko ifite amanota icyenda mu mikino itanu naho APR VC yo ifite amanota atanu.
Imikino izabera i Gisagara izasusurutswa n’abahanzi babiri Bull Dogg na Senderi International Hit, naho imikino izabera i Kigali yo izasusurutswa n’umuhanzikazi Marina.
Imikino iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru
Imikino izabera i Gisagara
– Gisagara vs IPRC West (11:00)
– APR VC vs IPRC West (13:00)
– Gisagara VC vs APR VC (16:00)
Imikino izabera kuri Petit stade i Kigali
– REG VC vs IPRC Ngoma (13:00)
– Kirehe VC vs IPRC Ngoma (15:00)
– REG VC vs Kirehe VC (17:00)







Ibitekerezo 0